Kigali

NKORE IKI: Umugabo wanjye yambeshye ko afite ikibazo gituma atagira ubushake bwo gukora amabanga y’urugo

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/01/2025 12:06
0


Nasanganye umugabo wanjye udushya twinshi, n’ibaruwa ziganjemo amagambo y’urukundo ndetse n’ibiganiro biteye isoni byavuye ku bagore batandukanye. Ibyo byampaye gihamya ko nabanye n’umutekamutwe imyaka 35 yose.



Mfite imyaka 60, umugabo wanjye afite 66 kandi dufitanye abahungu babiri. Kuva kera, yanshutse ambwira amagambo aryoshye anyizeza umunezero utazashira. Nyuma y’imyaka yose, nasanze ibimenyetso by’uko nashutswe byarigaragaje.

Yari afite uburyo bwo kubaho bumeze nk’urujyo. Ntiyitaga ku rugo, yaragendaga akamera nk'uwataye urugo akamara igihe ataboneka. Iyo nabimubazaga, yarampumurizaga akavuga ko nta kibazo gihari.

Ibyo byose byatangiye kuba bibi cyane mu myaka icumi ishize, ubwo yahagarikaga kugira uruhare mu mibanire yacu nk’umugabo n’umugore. Yavuze ko afite ikibazo cy’ubuzima gituma atagira ubushake bwo gukora amabanga y’urugo.

Ariko naguye mu kantu ubwo nasangaga ibaruwa zanditswe kuva kera mu kabati ke. igihe nabimubazaga, yararakaye cyane ambwira ko atigeze ankunda na rimwe, ko ahubwo yanyifashishaga mu nyungu ze. Ubu yagiye mu rundi rugo rw’undi mugore, maze ansiga mu gahinda gakomeye.

Inama ya Deidre: Ntukishyireho amakosa, ibyo byaturutse kuri we, si wowe. Fata umwanya wo gukira no kwiyubaka. Inama n’ubujyanama bizagufasha gutangira ubuzima bushya, kandi ushobora kubona amahoro no kongera kubona ibyishimo.


Src: The Sun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND