Ubwato bwa Blue Whale bwatangiye gukoreshwa mu minsi micye ishize nyuma y’uko habaye ibitero bikekwa ko byakozwe n’u Burusiya mu nyanja ya Finlande, aho umuyoboro mugari w'amashanyarazi wangijwe bikomeye n’ubwato bwa gisirikare bw’u Burusiya.
Ubwato bwitwa “Blue Whale”, bufite metero 11 z'uburebure, bwatangijwe n'ingabo z’u Budage mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’ibikorwaremezo byo mu nyanja ya Baltique. Ibi byakozwe nyuma y'ibirego by’uko Uburusiya n’Ubushinwa baba bari inyuma y’ibikorwa byo gucagagura imiyoboro y’itumanaho inyura mu mazi.
Ubu bwato bufite ubushobozi bwo kwigenzura no kugenzura inyanja, bushobora gutahura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, harimo nk’ibisasu byatezwe n'ibindi bikorwa byateza ibyago.
Bwakozwe n’ikigo cya”Elta Systems” cyo muri Isiraheli, bukaba bufite ibikoresho bihanitse nka “Synthetic Aperture Sonar” na “Flank Array Sonar”, bibufasha gufata amakuru ahagije akoherezwa ku basirikare bari ku butaka nk'uko tubikesha The Sun.
Ubu bwato, bufite ubushobozi bwo kwihisha no kugumana amakuru mu buryo buhamye, bushobora kuguma mu mazi kugeza ku minsi 30, bukagenda kilometero 13 ku isaha kandi bukagera mu bujyakuzimu bwa metero 300.
Bwatangiye gukoreshwa nyuma y’uko habaye ibitero bikekwa ko byakozwe n’Uburusiya mu nyanja ya Finlande, aho umuyoboro mugari wamashanyarazi “Estlink” wangijwe bikomeye n’ubwato bwa gisirikare bw’Uburusiya.
Ubushinwa nabwo buratungwa agatoki ku kuba inyuma y’ikorwa ry’ibi bitero mu nyanja ya Taiwan, aho imiyoboro y’itumanaho yangijwe bikomeye.
Umuryango wo gutabarana uhuriweho n’ibihugu by’ Uburayi, Amerika na Canada (NATO) barimo gukoresha “Blue Whale” mu guhashya iterabwoba rishingiye ku kwangiza ibikorwa remezo bikorewe mu nyanja mu guhangana n'u Burusiya n'u Bushinwa nk'uko Telegraph yabyanditse.
Iki gikorwa cyerekana uburyo ikoranabuhanga rigezweho rikomeje kugira uruhare mu kurinda umutekano w’ibihugu, cyane cyane mu bihe bitoroshye by’umubano mubi wa dipolomasi hagati ya NATO, Uburusiya n’u Bushinwa.
Ni ubwato bufite ikoranabuhanga rihambaye mu kurwanya ibitero
TANGA IGITECYEREZO