Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Nsengiyumva Emmanuel wamenyekanye nka Emmy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Happy Day” yakoranye na mugenzi we Kalisa Uzabumwana Sharif umaze kwamamara nka Shaffy, igaragaza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ubukwe na Umuhoza Joyce [Hoza].
Emmy yakoze ubukwe na Umuhoza Joyce bakoreye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza. Nyuma y’ubukwe bwe, yakoze indirimbo igaragaza bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze ubukwe bwe, ndetse yifashishamo umugore.
Ni indirimbo yasohotse ku wa 30 Mutarama 2022, yayise ‘Identite’. Aririmba yumvikanisha ishimwe afite ku mutima, nyuma y’uko yegukanye umugore we.
Yakomeje gukora umuziki, nyuma asohora indirimbo yise ‘Easy’, yagiye hanze ku wa 29 Nyakanga 2022. Kuva icyo gihe ntiyongeye kumvikana mu muziki, kugeza ubwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025, yasohoye indirimbo yakoranye na mugenzi we Shaffy.
Ni indirimbo yongeye kugaragaza ko uko byari bimeze mu bukwe bwe n’umugore we bwabereye muri Tanzania. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats, ni mu gihe amashusho yakozwe na studio y’umuziki ya Shaffy yise ‘Shaffy Films Production’.
Shaffy waririmbye muri iyi ndirimbo yabwiye InyaRwanda, ko yageze ku gukorana indirimbo na Emmy ahanini biturutse ku bushuti bafitanye.
Ati “Emmy ni inshuti yanjye cyane, uretse kuba ari umuhanzi mugenzi wanjye ni inshuti yanjye. Nahoraga nifuza gukorana nawe, tugakora indirimbo, noneho ikindi kuba ari Diaspora mugenzi wanjye numvaga nyine twakora indirimbo tukanagura Diaspora.”
Yavuze ko ariwe wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo “Ndamuhamagara, akunda igitekerezo, ni uko indirimbo tuba tuyikoze gutyo.”
Shaffy yavuze ko azi Emmy nk’umuhanzi mwiza, akaba n’umucuranzi wa Gitari. Yavuze ko kuba barakoranye iyi ndirimbo “Ni ishema kuba twarakoranye.”
Ati “Igihangano twakoranye naragikunze. Kandi n’ibitekerezo turi kubona hanze ziri kwigaragaza ko abantu bayikunze. Ni indirimbo nziza, ni indirimbo y’abakundana, ni indirimbo y’ubukwe, ni indirimbo twakoze, tunareba uko twahuza imbaraga tugakora ikintu cyiza.”
Iyi ndirimbo isohotse mu gihe Shaffy amaze iminsi ari gukora kuri Album ye nshya. Yavuze ko iyi ndirimbo itari kuri iyi Album, kuko iri mu bigazanya bya Emmy. Shaffy avuga ko Album ye iriho indirimbo yakoze mu bihe bitandukanye, ndetse yakoranye n’abahanzi banyuranye.
Shaffy yatangaje ko ariwe wahaye Emmy igitekerezo cyo gukorana indirimbo ‘Happy Day’
Imyaka ibiri yari ishize Emmy atumvikana mu muziki, nyuma yo gusohora indirimbo yakoreye umugore
Shaffy yavuze ko ubushuti bwe na Emmy ari bwo bwagejeje kuri iyi ndirimbo
Shaffy n’umugore we bakoreye ubukwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 19 Ukuboza 2021
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HAPPY DAY’ YA EMMY NA SHAFFY
TANGA IGITECYEREZO