Steve Bannon wahoze ari umujyanama mukuru wa Donald Trump, yavuze amagambo akomeye ashinja Elon Musk kugira uruhare runini mu miyoborere ya politiki y'Amerika, avuga ko agomba "gusubira muri Afurika y'Epfo, dore ko ari ho yavukiye."
Inkuru dukesha Business Insider Africa ivuga ko Bannon yashinje Musk gushyigikira politiki ya "techno-feudalism" no guha agaciro abashoramari bo muri Silicon Valley kurusha abakozi b'Amerika.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Bannon yavuze ko yatewe impungenge n’uburyo Elon Musk afite uburenganzira bwo kwinjira mu Biro bya Perezida (White House), nyuma y'uko havuzwe ko uyu mugabo afite uburenganzira bwo kumenya amakuru y'ibanga cyane.
Bannon yagize ati: "Kuki dufite Abanyafurika y'Epfo mu gihugu cyacu, abantu ba mbere ku isi bagira ivangura, kuki bivanga mu byerekeye politiki y'Amerika?".
Yakomeje ashinja Musk guteza imbere "techno-feudalism" ku rwego rw'isi yose, aho ashyigikira inyungu z'abashoramari bo muri Silicon Valley kurusha iz'abakozi b'Amerika. Yavuze ko Musk ashyigikira gahunda yo kwinjiza abakozi b'inararibonye mu gihugu bavuye hanze.
Ibibazo by'abimukira benshi byiyongereye mu mpera z'umwaka wa 2024 ubwo abashinzwe politiki ya rubanda rw'iburyo bagaragaje impungenge zabo kuri gahunda z'ubwene gihugu zemerera abanyamahanga gukorera muri Amerika.
Uruhare rwa Elon Musk rwagaragaye cyane ubwo yagiye mu ikipe iyobowe na Vivek Ramaswamy mu ishyirwaho rya Minisiteri ishinzwe gushyira Imikorere y'Igihugu mu buryo (DOGE), hagamijwe kugabanya imirimo y'ubuyobozi. Nubwo iyi minisiteri itagira ububasha bwo gushyira mu bikorwa amategeko, hari impungenge ku mikorere yayo.
Ku munsi wa Noheli, Elon Musk yongeye kugaragaza ibitekerezo bye ku rubuga rwe rwa X, aho yanditse ati: "Umubare w'abantu bafite impano zikomeye mu by'ubuhanga ndetse no gukunda imirimo muri Amerika uracyari muto cyane. Niba ushaka ko ikipe yawe itsinda, ugomba gushaka impano z'abahanga aho zaba ziri hose."
Musk avuga ko iyi gahunda ari ingenzi mu kubungabunga icyerekezo cy’ikoranabuhanga mu gihugu. Ariko, Bannon n'abamushyigikiye bavuga ko izi gahunda zishobora kugira ingaruka mbi ku mirimo mu gihugu, kandi bakaba bafite impungenge ko Musk ashobora gukomeza guteza ibibazo kuri iyi manda nshya ya Trump.
Bannon kandi yasabye ko Elon Musk ahagarika uburyo bwo kugera muri White House nyuma y'uko havuzwe ko afite uruhushya rwo kumenya amakuru y'ibanga cyane. Yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo arinde Musk kwinjira muri White House.
TANGA IGITECYEREZO