Umunyamakuru w’imikino mu rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Musangamfura Christian Lorenzo yahishuye impamvu yanze kujya kuri Radiyo nshya ya Sam Karenzi wari wamwifuje.
Mu minsi yashize ni bwo hagiye hanze amakuru yavugaga ko uyu munyamakuru yasezeye muri RBA akaba agiye kwerekeza kuri radiyo nshya ya Sam Karenzi izatangira gukora mu minsi iri imbere.
Icyo gihe InyaRwanda yavugishije uyu munyamakuru imubaza kuri aya makuru, avuga ko kuba yasezeye cyangwa atasezeye nta kintu abivugaho. Nyuma yaho Lorenzo yakomeje gukora kuri Radiyo Rwanda nk'ibisanzwe mu biganiro bya siporo.
Kuwa Kabiri, uyu munyamakuru aganira na Kigali Active Media, yagize ati: "Ntabwo ari igitangaza kuba hari igitangazamakuru cyanyifuza cyane ko baba banatekereza muri wa mujyo nyine ngo abakozi bakorera ibigo bya Leta imishahara yabo ntabwo ijya ipfa kwiyongera baba babizi nyine hari n'ababa barakozemo.
Ntabwo bitangaje kuba habaho uko kugerageza, byarabaye mu by'ukuri. Hari igitangazamakuru cyifuje serivise zanjye, cyifuza kunsinyisha, cyifuza no kumpa amafaranga yo kunsinyisha, byari amafaranga menshi cyane".
Yakomeje avuga ko atazakorera RBA kugeza apfuye ariko akaba yaratekereje ku byo imaze kumugezaho bigatuma areka amafaranga menshi yari yahawe n'icyo gitangazamakuru.
Ati: "Nkubwiye ngo nzakorera RBA kugeza mpfuye naba nkubeshye pe, ariko ayo mafaranga yaraje ndayabona ndashyugumbwa, ndahinda, ndashya, mfata umwanya wo kubitekerezaho ntekereza rwose no kuyakira ndumva hari n'abantu babimenye ariko ntabwo nigeze nsezera kuru RBA.
Nafashe umwanya w'icyumweru kimwe mbitekerezaho ntekereza amezi 19 maze nkorera RBA nk'umukozi, nsubiza amaso inyuma ndeba ibintu RBA yangejejeho ndeba ikigo uko kingana, ndeba ukuramba k'umurimo, gukorera amafaranga by'igihe kirekire ariko no gukorera igihugu by'igihe kirekire".
Yakomeje agira ati: "Mfite abandeberaho ntabwo ngiye kwigisha abana ngo nibongeraho ibihumbi 200 uzagende oya. Narirembye ndikebuka niyibutsa uwo ndiwe, niyibutsa Lorenzo. Nahaye agaciro ibyo RBA ni byo yangejejeho mu buzima bwanjye mfata icyemezo amafaranga nari nahawe ndayanga".
Lorenzo yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze aho yaje kuva yerekeza kuri Fine FM atamazeho iminsi kuko yahise yerekeza kuri Radio Rwanda, aha na ho ahava ajya kuri Radio 10 mbere y’uko ahava agasubira kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri.
Lorenzo yavuze ko yatekereje ku byo RBA imaze kumugezaho bigatuma yirengagiza amafaranga yahabwaga n'ikindi gitangazamakuru cyamwifuzaga
Lorenzo ni umwe mu banyamakuru ba siporo bamaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO