Kigali

Rubavu: Yafatiwe mu cyuho asunika moto acyekwaho kwiba

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/01/2025 7:47
0


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Rubavu yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ayikuye mu rugo rwa nyirayo.



Uyu musore yafatiwe mu mudugudu w’Umubano, akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, ahagana saa kumi z’urukerera. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko yafashe ukekwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye ahavuzwe haruguru.

Yagize ati: “Ubwo umumotari usanzwe ukorera mu mujyi wa Rubavu yari atashye nijoro avuye mu kazi, yasize moto ye hanze nk’uko bisanzwe yinjira mu nzu, hashize akanya agarutse kuyinjiza mu nzu asanga bayitwaye. 

Yahise yihutira gutanga amakuru kuri Polisi, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, ahagana mu gihe cya saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’urukerera, uwo musore aza gufatirwa muri uriya mudugudu w’Umubano arimo kuyisunika.”

SP Karekezi yavuze ko uriya musore wafatanywe moto asanzwe acyekwaho ubujura kuko no mu mwaka wa 2016 yigeze gufungwa azira kwaka amafaranga abaturage yiyita umupolisi no kwiba telefone.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha, moto yafatanywe ihita isubizwa nyirayo.

Uwari wibwe moto amaze kuyisubizwa yashimiye Polisi kuba yihutiye kuyishakisha igahita inaboneka, agira inama bagenzi be kujya birinda guparika moto aho batareba ariko n’undi wese wakwibwa akihutira kubimenyesha Polisi kugira ngo ikurikiranwe itaragera kure.

SP Karekezi yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kwicungira umutekano batanga amakuru ku byaha, abasaba gukomeza uwo murongo.

Yongeye kwibutsa abamotari kujya baparika moto zabo aho bizeye umutekano no kuba bazishyiramo ikoranabuhanga rigaragaza aho ziherereye (GPS) kugira ngo mu gihe bazibuze ntibigorane kuzishakisha.

Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 2, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano, byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho cyangwa kwiba byakozwe nijoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND