Kigali

Haruna Niyozima yemeje ko agomba guhesha AS Kigali ibikombe bibiri -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/01/2025 17:32
0


Haruna Niyozima wamamaye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi nyuma yo kujya muri AS Kigali yatangaje ko muri uyu mwaka bagomba kwegukana igikombe cy’Amahoro ndetse n’igikombe cy’Intwari.



Kuri uyu wa Kabiri itariki 14 Mutarama 2025, Haruna Niyonzima yakoreye imyitozo mu ikipe ya As Kigali ku nshurio ya Kabiri kuko inshuro ya mbere yayikoze ku munsi w’ejo ku wa Mbere.

Gukorera imyitozo muri AS Kigali byaje nyuma y’uko Haruna Niyozima ubwo shampiyona y’u Rwanda yari ikiri mu ntangiriro, uyu mukinnyi yahisemo gusesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports kubera ko itubahirije ibyo bari bumvikanye nk’uko yabitangaje ayisezeraho.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, Haruna Niyozima yavuze ko yasanze As Kigali ari ikipe nziza anavuga ko mu minsi mike izamutangaza nk’umukinnyi wayo we atabyitangariza.

Ati “ Ni umwitozo wa kabiri muri AS Kigali, ukurikije imyitozo iri gukorwa n’umwuka uri mu bakinnyi, navuga ko ikipe ihagaze neza. Ndakeka AS Kigali izabibatangariza ariko kuba ndigukorera imyitozo muri AS Kigali bifite icyo bisobanuye.

AS Kigali ni ikipe maze gukinamo inshuro zirenga ebyiri, As Kigali ifite abashinzwe gutangaza abakinnyi babo, ifite ubuyobozi bwayo. Impamvu ndi aha ngaha muri AS Kigali bivuze ko ndi muri AS Kigali ariko ntabwo nshatse kubivugaho ibintu byinshi kuko ikipe ifite abashinzwe gutangaza abakinnyi bayo.

Haruna Niyozima  yunze mu ryo umutoza we yari yavuze  ko kumugira mu ikipe ari umugisha kuko afite akamaro karenze ako kuba ari umukinnyi.

 Ati “ Ntabwo natinya kuvuga ko ndi umukinnyi mukuru cyangwa inzobere mu mupira w’amaguru, akarusho AS Kigali ni ikipe nakiniye kandi mu rugo ni mu Rwanda. Ndumva aribyo nk’uko umutoza yabivuze yakwishimira kugira ikipe irimo umukinnyi nkange. Yego ndi umukinnyi ariko navuga ko umupira maze igihe kinini nkina kandi ndawiga''.

Haruna Niyozima  yashimiye bagenzi be muri As Kigali kuba baritwaye neza igice cya mbere cya shampiyona kikaba cyararangiye ikipe iri ku mwanya wa Gatatu. 

Ati“ AS Kigali kuba yaraje mu ikipe eshatu za mbere ndakeka atari ibintu byoroshye kuko ugereranyije n’ubushobozi bwa Police, APR FC , Rayon Sports n’izindi zose, ku bwanjye nkwiye gushimira abakinnyi ba As Kigali kuko ntabwo byoroshye kuba iya Gatatu inyuma ya Rayon Sports na APR FC".

Ubwo yabazwaga ku hazaza he ku mupira w’amaguru Haruna Niyozima  yaruciye ararumira ati“ Nta muntu utagira ahazaza, ariko ntabwo nkunda kuvuga ku bizaza kuko sindi Imana, gusa mfite byinshi mu mutwe wanjye, mfite byinshi ntekereza ku mupira, turi gutekereza kure kuko ubu tunafite ishirahamwe rihuza abakiniye ikipe y’igihugu, gusa ubu ndacyari umukinnyi nk’uko muri kubibona ariko uko iminsi izagenda iza abantu bazagenda bamenya icyo Haruna Niyonzima ateganya imbere".

Haruna Niyozima  yashimangiye ko byanze bikunze As Kigali igomba kwegukana igikombe cy’Amahoro n’Igikombe cy’Ubutwari cyane ko atari ubwa mbere yaba atwaranye igikombe nayo ariko bagera ku gikombe cy’Amahoro bikaba akarushyo.

Haruna Niyozima  yasoje agira ati “ Twebwe nka AS Kigali ibyo bikombe bibiri turabikeneye kandi birashoboka yaba igikombe cy’Amahoro, n’igikombe cy’Ubutwari kuko si ubwa mbere naba ngiye gutwara igikombe muri AS Kigali kuko natwaranye nayo igikombe cy’Amahoro n’igikombe cya Super Cup.

Haruna Niyonzima yashimangiye ko gutwara igikombe cy’Amahoro kuri AS Kigali bitazaba ari impanuka kuko ngo iyo uvuze igikombe cy’Amahoro benshi bakwiye kumva AS Kigali.

Haruna Niyozima naramuka yemejwe nk’umukinnyi wa AS Kigali ni ku nshuro ya gatatu azaba ayikiniye.

Yanyuze mu makipe atandukanye nka APR FC, Rayon Sports, Young Africans, Simba Sports Club ndetse anakina muri shampiyona ya Libya.

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND