Ku wa 10 Mutarama 2025, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amajwi ya Mbabazi Shadia wamenye nka Shaddyboo, atangaza ko Producer YewëeH yamwambuye amafaranga yari yamwemereye kugira ngo bakine inkuru z’uko bakundana, nyamara buri umwe yari afite icyo agamije kugira ngo avugwe cyane.
Amashusho y’aba bombi bishimanye yazengurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’umwaka, ndetse mu biganiro n’itangazamakuru, yaba Shaddyboo na Producer YewëeH bemeje ko bakundana urukundo rwitamuruye, kandi ko igihe kigeze barushinge.
N’ubwo byari bimeze gutya ariko, hari bamwe bavugaga ko YewëeH yishyuye Shaddyboo arenga Miliyoni 6 Frw kugirango bahimbe inkuru z’uko bakundana.
Byabafashe indi ntera, kugeza ubwo Shaddyboo yumvikanye ku ikoranabuhanga, avuga ko uwari ‘Cher’ we Producer YewëeH yamwambuye.
Yavuze ko buri wese ashishoje neza, yabona ko nta kintu YewëeH yari kumumarira, kuko ibyo yakoze byo kuvuga ko bakundana, cyari ikiraka yari yahawe kugira ngo akundane na YewëeH, urukundo rutigeze rubaho, ruvugwa gusa mu itangazamakuru.
Ati “Ariko se iyo mushishoje mubona YewëeH yamarira iki mu buzima bwanjye? Rero akazi kararangiye! YewëeH gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye kandi azagufashe kuko ubu njye ntayo nkeneye.
“Ariko kandi n’ikindi gihe n’undi uwo ari we wese, ntazigere yongera kumenyera. Ndi umubyeyi w’abana babiri, rero ngomba kubarera. Gumana amafaranga yawe ntayo nkikeneye.”
Shaddyboo ntiyigeze avuga amafaranga YewëeH yari amufitiye, ndetse na YewëeH ntiyigeze n’umunsi n’umwe avuga ko hari amafaranga yari yemereye Shaddyboo.
Ni gute Producer YewëeH yavuzweho kwambura Shaddyboo?
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Niyitanga Rene [Producer YewëeH] yavuze ko ibyavuzwe y’uko yishyuye Shaddyboo kugirango amukunde bitigeze bibaho.
Yasobanuye ko bitari gushoboka ko yishyura Shaddyboo, kugeza ubwo uyu mugore yari kujya abyuka amwandikira ubutumwa bwuzuye imitoma.
Ati “Reka ngerageze kubisobanuraho gato byumvikane. Ese wakwishyura umuntu ukanamwishyurira kujya abyuka, akanirirwa akwandikira ‘message z’urukundo. Njye kuri njye sinakwishyura urukundo reka reka. Ndatekereza ibyo nanditse kuri konti ya Instagram yanjye narabikoze kugirango abantu babone ko ibyo babwirwa barimo kubeshywa.”
Uyu musore yavuze ko nta mafaranga afitiye Shaddyboo, kuko nawe mu byo yavuze ntiyigeze avuga ayo amufitiye. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yari kwishyura Shaddyboo, kugeza ubwo amafoto n’amashusho byasohotse, byerekanaga neza ko baryohewe mu rukundo.
Yavuze ko nta mafaranga yagombaga kwishyura Shaddyboo, kuko ubwo bari kumwe yabonaga ko bari mu rukundo- Mbese nta kazi yahaye Shaddyboo ko kumukunda.
Avuga ati “Ese namwambuye iki? Avuga ko namwambuye angahe? Ese reka tuvuge ko ahari yaba yari ibyo twapanze, none se koko wakoresha umuntu akajya muri ‘Social Media’ akuvuga neza kuriya yabikoze, agakora ‘Posts’, tukagaragara ahantu hatandukanye turi kumwe n’urukundo rwinshi, n’ibindi byinshi.”
“Niyo mwaba mwaravuganye amafaranga koko ubwo wakwanga kumwishyura. Oya mu magambo make ntacyo numvaga njye ngomba kwishyura kuko ntabwo kari akazi.”
Producer YewëeH niwe wakoze kuri zimwe mu ndirimbo za The Ben, Uncle Austin, Otile Brwon, Eddy Kenzo, Massamba Intore n'abandi banyuranye.
YewëeH yacuditse na Shaddyboo hashize igihe atandukanye n'umusore witwa Manzi, ndetse benshi mu bo mu miryango ya hafi bari bazi neza ko biteguye iby'ubukwe bwabo.
Uyu musore amaze imyaka itanu ari mu rugendo rwo gutunganyiriza indirimbo abahanzi. Ni urugendo rwatangiye ubwo yaririmbaga muri korali imwe na Producer The Major, kugeza ubwo agize inyota yo gutangira kwiga ibicurangisho binyuranye by'umuziki.
Bahuye gute?
YewëeH yabwiye InyaRwanda ko yamenyanye na Shaddyboo 'duhuriye hanze y'u Rwanda', kandi kuva icyo gihe 'twabaye inshuti mbere ya byose, ibindi nabyo byagiye bikura biza nyuma'.
Uyu musore yavuze ko yakunze Shaddyboo kubera ko 'ari umuntu twahuje'. Ati "Nkunda umuntu duhuza cyane, ukuze mu mutwe, yari afite buri kimwe cyose, njyewe kuri njye numva nyuzwe nabyo. Biraza, bigenda gutyo."
YewëeH yavugaga ko atakanzwe no kuba Shaddyboo amurusha imyaka ahubwo 'njyewe iyo ngiye gukunda umuntu ndeba icyiza mubonamo kurusha ikibi'.
Ati
"Kubera ko nshobora kuvuga imyaka cyangwa ikindi, imyaka, imiterere,
uburyo umuntu ameze, uko agaragara, ibyo ng'ibyo njyewe sibyo ndebaho, njyewe
ndeba ku bindi bintu biri inyuma y'ibyo.
YewëeH yatangaje ko atigeze yishyura Shaddyboo kugira ngo bakundane, kuko ibihe byabaranze byarimo umunezero wo ku kigero cyo hejuru
Shaddyboo
aherutse kumvikana ashinja YewëeH kumwambura nyuma y’amezi atatu ashize
baducitse
YewëeH yavuze ko nta kintu azongera kuvuga kuri Shaddyboo, ashingiye ku byo yamutangaje
Shaddyboo yagiye asohora amashusho n’amafoto amugaragaza ari mu bihe biza na YewëeH
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA PRODUCER YEWEEH AVUGA KURI SHADDYBOO
TANGA IGITECYEREZO