Kigali

Ibyamamare bikomeje gufata mu mugongo ab'i Los Angeles

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:15/01/2025 11:26
0


Ibyamamare nka Beyoncé, Eva Longoria, Halle Berry na Meghan Markle bakomeje gushyigikira imiryango yo muri Los Angeles yibasiwe ni nkongi zikomeje guca ibintu.



Kuva igihe umuriro watangiriye mu ntangiro z'icyumweru gishize, ibyamamare bitandukanye nka Beyoncé, Eva Longoria, Jamie Lee Curtis, Halle Berry, Meghan Markle hamwe n'umugabo we Prince Harry, Abakinnyi ba filime n'abayobozi b'amasosiyete atandukanye, bahuriye hamwe kugira ngo bashyigikire abakozi b'imbere mu gihugu n'imiryango yakomerekejwe n'inkongi nk'uko tubikesha The Guardian .

Beyoncé yatanze Miliyoni 2.5 z'Amadorari y'Amerika muri gahunda nshya ya LA Fire Relief Fund yashyizweho na Foundation ye ya BeyGood.

Eva Longoria umukinnyi wa filime yemeye  ko yatangiye gutanga inkunga ya $50,000 muri "This Is About Humanity" kugira ngo ifashe abakozi b'imbere mu gihugu n'imiryango yagizwehi ingaruka n'inkongi. Yagize ati:"Byari ibyumweru bigoye".Avuga ko inkongi ari ibintu bibi cyane ko abantu benshi bamaze gutakaza ibyabo by'agaciro n'ibintu bamaze imyaka myinshi babitegura.

Ku wa Gatanu, Meghan na Harry basuye ahashyizwe abantu muri Pasadena, aho batetse amafunguro ndetse baganira n'abaturage ndetse n'abakozi n'abahuye n'ibyago . Ku munsi umwe, Jennifer Garner yakoze ibikorwa by'ubwitange hamwe na World Central Kitchen na Chef José Andrés mu gufasha abashinzwe kuzimya inkongi no guha amafunguro abahuye n'ibyago muri Altadena.

Mu cyumweru gishize, Jamie Lee Curtis, umukinnyi wa filime ufite inzu muri California, yavuze ko umuryango we uzatanga Miliyoni 1 y'amadolari mu nkunga y'ibikorwa byo gutabara. Yabigarutseho mu kiganiro The Tonight Show, aho yagiye agerageza guhisha amarira asobanura ibyangiritse muri Pacific Palisades.

Amakampani nayo yashyigikiye ibikorwa by'ubutabazi muri iki cyumweru. Netflix na Comcast NBCUniversal bombi zatanze Miliyoni 10 z'amadolari kuri iki cyumweru kugira ngo bafashe imiryango yagizweho ingaruka n'izi nkongi.

Ted Sarandos, umuyobozi wa Netflix, yatangaje ko inkunga ya kompanyi izatangwa hagati y'abakiriya batanu, harimo World Central Kitchen na Los Angeles Fire Department Foundation.

Brian L Roberts, umuyobozi mukuru wa Comcast, yashyizeho Miliyoni 2.5 z'amadolari mu nkunga ya Comcast kuri Habitat for Humanity ya Greater Los Angeles mu rwego rwa gahunda y'ubwubatsi bwo gusana ibyangiritse.

Umuhanzikazi Beyoncé, Miliyoni 2.5 z'amadolari ya Amerika  mu rwego rwo gufasha abari guhangana n'ingaruka z'inkongi y'umuriro

Eva Longoria, umukinnyi wa filime watanze amadolari 50,000 mu gufasha abahuye n'inkongi y'umuriro

Umuyobozi wa Netflix,Ted Sarandos, Netflix nk'ikogo ayobora cyagize uruhare muri miliyoni 10 zatanzwe

Jamie Lee Curtis, umukinnyi wa filime wari ufite inzu muri California yatanze Miliyoni 1 y'amadolari mu gufasha







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND