Ikibumbano Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wabaye umukuru w'igihugu wo muri Ghana muri manda ebyiri, giherereye mu gace ka Effia Nkwanta mu mujyi wa Sekondi-Takoradi, cyangijwe bikabije n'abantu bataramenyekana.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Modern Ghana avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 12 Mutarama 2025, bibaka byatumye habaho impungenge mu gihugu, aho kugeza ubu hakiri gushakishwa uwaba wagize uruhare muri ibi bikorwa uwo ari we wese.
Amafoto yafashwe y'icyo kibumbano agaragaza uburyo cyangijwe cyane, bigaragara ko kitakongera gusanwa ngo bikunde. Umutwe w'icyo kibumbano wakuweho ugwa hasi ku butaka, hamwe n'ibindi bice byinshi byangiritse.
Iki kibumbano, cyashyizweho mu Ugushyingo 2024 hagamijwe kubaha umukuru w'igihugu. Abatuye Sekondi-Takoradi bari barasabye ko gikurwaho, bavuga ko umuhanda icyo kibumbano cyashyizweho utaruzura, kandi bakaba baranatangaje ko gushyiraho ikibumbano muri ako gace bitari mu nyungu z'abaturage.
Abandi kandi bababajwe n'uburyo amafaranga ya rubanda yashowe mu kubaka iki kibumbano, cyane ko igihugu cyari mu bihe bikomeye mu bukungu.
Mu Ukuboza 2024, hamenyekanye amakuru y'uko icyo kibumbano cyangiritse, ariko ku buryo budakabije. Abayobozi b'aho bemeje ko bazagisana kandi bakongera umutekano aho cyari cyubatswe.
Nyamara, nubwo bari batangaje ko bagiye gufata ingamba zo kubungabunga umutekano wacyo, iki kibumbano cyasenywe noneho bidasubirwaho. Abashinzwe umutekano batangaje ko hataramenyekana abakoze icyo gikorwa.
Amafoto yafashwe agaragaza umutwe w'icyo kibumbano wakuweho ugwa hasi ku butaka, hamwe n'ibindi bice byinshi byangiritse.
TANGA IGITECYEREZO