Kigali

Yanditswe na Rambo! Hategerejwe filime "A Working Man" ikinamo Jason Statham ivuga ku icuruzwa ry’abantu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/01/2025 12:29
0


Jason Statham yongeye gukorana na David Ayer uyobora The Beekeeper, mu gukina filime y’uruhererekane yitwa "A Working Man", ikaba ivuga ku bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.



Ikirangirire mu bikorwa bya filime za Action, Sylvester Stallone uzwi nka Rambo, ni we wanditse iyi filime. Ubusanzwe Stallone yari yaratangiye gukora uyu mushinga nk'ikiganiro cy'uruhererekane gishingiye ku gitabo cya Chuck Dixon cyasohotse mu 2014 cyitwa Levon's Trade.

Muri iyi filime, Statham akina yitwa Levon Cade, umunyabukorikori usanzwe ukora imirimo yo kubaka. Gusa inyuma y’uyu mwuga usanzwe, hari ubundi buzima bushingiye ku kuba yarigeze kuba umunyamwuga mu guhangana n’iterabwoba, aho yamenyekanye nk'umwe mu bafite ubumenyi bwo kwica butagereranywa.

Filime izasohoka itariki ya 28 Werurwe 2025. A Working Man ni filime yakozwe na Amazon MGM Studios, bivuze ko ishobora kuzaba iri kuri Prime Video mu minsi iri imbere.

Jason Statham ni umwe mu bakinnyi b'imena muri filime "A Working Man"

Sylvester Stallone uzwi nka Rambo niwe wanditse iyi filime


Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND