Perezida Paul Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Ni icyemezo cyatangajwe
mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025. Iki cyemezo Perezida Paul Kagame
yagifashe ashingiye ku biteganwa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda,
cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.
Mu 2022, Jean-Guy Afrika
yagizwe Umuyobozi w'agateganyo w'Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by'Akarere
muri Banki Nyafurika itsura amajyambere. Afite uburambe muri politiki rusange,
guhuza ibikorwa by'Akarere, imari ishingiye ku bikorwa remezo, no gutegura
imishinga.
Afrika afite
impamyabumenyi ya 'Master's' mu bucuruzi mpuzamahanga na politiki yakuye muri
kaminuza ya George Mason.
Agizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego
rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, asimbuye Francis Gatare, wagizwe Umujyanama
wihariye muri Perezidansi ya Repubulika na Perezida Kagame ku wa 20 Ukuboza
2024.
RDB ni urwego
rwashyizweho n’Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo
kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry’urwego
rw’abikorera.
Ifite kandi inshingano zo
kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije
kwihutisha ibikorwa byose by’iterambere ry’ubukungu no gufasha Leta n’urwego
rw’abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki
n’ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry’abenegihugu n’iry’abanyamahanga
mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry’ubukungu.
Ifite kandi mu nshingano gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n’ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z’izindi nzego; guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n’ingamba birebana n’ubukerarugendo no kubungabunga pariki z’Igihugu n’ahandi hantu hakomye mu birebana n’ubukerarugendo.
Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB
TANGA IGITECYEREZO