Umusore w’imyaka 22 wahoze akorera imiryango y’ubugiraneza, yahamwe n’icyaha cyo kwibasira umwana w’imyaka 11 amwoherereza ubutumwa bwuzuye ibyifuzo bibi byerekeye imibonano mpuzabitsina,anagerageza kumuhohotera.
Crawford Robertson, ukomoka muri West Calder, yaganiriye n’umwana w’umukobwa ku rubuga rwa Snapchat amubeshya ko na we ari umwana muto. Nyuma yaho, Robertson yatangiye kumwoherereza ubutumwa bwuzuye ibyifuzo bibi byerekeye imibonano mpuzabitsina. Yashatse no guhura n’uyu mwana mu mujyi wa Edinburgh mu Kuboza 2022.
Yamusabiye gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amasaha 225.Akaba azamara imyaka ibiri akurikiranwa n’abashinzwe imibanire myiza no gushyirwa ku rutonde rw’abakora ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ababyeyi b’umwana, bari bitabiriye urubanza, bavuze ko bababajwe cyane n’uko uyu mugizi wa nabi atahawe igihano gikomeye. Nyina yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umuntu washakaga kugirira nabi umwana wacu ku buryo nk’ubu adafungwa. Twagize amahirwe yo kubimenya hakiri kare, kuko nta wamenya icyo yari kumukorera.”
Icyaha cyo guhohotera abana giteye inkeke kurwego rw’isi kandi kikagira ingarukambi ku miryango n’igihugu.
TANGA IGITECYEREZO