Mu gihe abantu 29 batawe muri yombi abayobozi baraburira abaturage ko imiyaga ikaze ya Santa Ana, izwiho gukongeza inkongi, izongera gutera kuva ku cyumweru nijoro kugeza ku wa Gatatu, ikazaba ifite umuvuduko ungana na 96km ku isaha.
Inkongi eshatu zikomeye ziracyaka, harimo Palisades yibasiye hegitari 23,000 hakaba hamaze kuzimywa mo 13%, Eaton yibasiye hegitari 14,000 mu gihe 27% byazo arizo zimaze kuzimyamo, na Hurst, hafi y ayose imaze kuzimywa neza.
Ibikorwa byo kuzimya birimo gukorwa n'abakozi 14,000 baturutse mu bihugu nka Kanada na Mexique, bifashije indege 84 na za moteri 1,354 mu kuzimya izi nkongi nk'uko tubikesha BBC.
Umutekano
nawo ni ikibazo gikomeye, aho abantu 29 bafashwe biba mu duce twategetswe
kwimurwa. Harimo n’abiyitaga abashinzwe kuzimya inkongi bagamije kwiba.
Abayobozi basabye abaturage kuba maso kandi bakirinda gukerereza ibikorwa byo
kuzimya inkongi.
Abantu bagera ku 105,000 baracyari mu bice byategetswe kwimurwa, mu gihe abandi 87,000 baburiwe ko bashobora kwimurwa igihe icyo ari cyo cyose. Abaturage basabwe kwirinda gukoresha imihanda yegereye aho inkongi zirimo gukaza umurego, kugira ngo abashinzwe ubutabazi babashe gukomeza akazi kabo nta nkomyi.
Hari ibibazo byatewe na drone, zirimo iyangije indege yo kuzimya inkongi izwi nka “Super Scooper”, FBI yagaragaje amafoto yibice bya drone yangiritse,harimo kwibazwa uburyo indege yashyitse ahohantu kandi hakomwe, iperereza rirakomeje.
Byongeye
kandi, inzego z’ubuyobozi ziraburira abakora uburiganya bwo guhenda abahuye
n’ibiza, harimo nko kubagurisha ibikoresho byangombwa ku giciro cyo hejuru.
TANGA IGITECYEREZO