Kigali

OMS yihanganishije ab'i Los Angeles mu bihe bikomeye barimo

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:13/01/2025 14:58
0


Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) ryatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye z'inkongi y'umuriro yibasiye umujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.



Mu butumwa bwa WHO/OMS yagarutse ku kuba Los Angeles iri mu bihe bikomeye kubera ubukana bw'izi nkongi, aho zangije ibikorwa remezo ku bwinshi, ndetse hakaba hari n'impungenge ko zizakomeza kwangiza byinshi. Zimaze gutwara ubuzima bw’abantu  bagera kuri 24 no gusenya ibikorwa remezo byinshi.

Abahanga mu by'imiterere y'ibihe, bavuga ko ibihe by'ubushyuhe bukabije, imvura nke, ndetse n'umuyaga mwinshi byatumye habaho gukwirakwira cyane kw'izi nkongi, bikaba bituma bigorana mu bikorwa by'ubutabazi.

WHO kandi yagaragaje neza ibyago ku buzima bishobora kuzatezwa n'izi nkongi muri California, aho umwotsi urimo imyanda ikomeye yangiza ubuzima nka PM2.5, NO2, Ozoni, na hydrocarbures za aromatiques.

Iyi myanda ntigarukira gusa ku bukana bwo kwangiza imyanya y'ubuhumekero ku bantu batuye ahegereye aho izo nkongi zibasiye, ahubwo inagira ingaruka ku buzima bwabo mu gihe kirekire. Ikindi kandi, umwuka w’imyotsi ushobora kwanduza uwo mu turere twinshi cyane, bigahungabanya ubuzima bw’abaturage batuye mu bice byinshi.

WHO isaba ko ingamba zikomeye zafatwa mu guhangana n’ingaruka z’izi nkongi, kugabanya ingaruka zayo ku buzima rusange.

Ibikorwa byo guhangana n'izi nkongi z'umuriro birakomeje 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND