The Weeknd yatangaje ko album ye ‘Hurry Up Tomorrow’ yabaye ihagaritswe kugeza tariki 31 Mutarama 2025 kubera inkongi muri Los Angeles.
Umuhanzi ukomeye The Weeknd atangaje izi mpinduka nyuma y’uko inkongi y’umuriro irimo kugera ku duce dutandukanye twa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma ibikorwa bimwe na bimwe bihungabana.
The Weeknd uzwi mu ndirimbo "I feel it coming na Leave the door open", yavuze ko yashatse ko album ye isohoka vuba, ariko kubera ibihe bikomeye abaturage barimo byatewe n'inkongi y'umuriro, byamugizeho ingaruka zikomeye. Ni umuhanzi wagaragaje icyubahoro ku baturage no gushyira ubuzima bw’abaturage ba Los Angeles imbere kurusha ibindi byose.
Igitaramo cyari cyateganyijwe muri Rose Bowl cya The Weeknd cyari kizaba kuri tariki 25 Mutarama nacyo cyahagaritswe. Amakuru avuga ko abateguye igitaramo baganiriye n’ubuyobozi bwo muri Los Angeles ku byerekeye ibyago bishobora guterwa n’inkongi, bityo basanga hakenewe gufatwa ibyemezo bikomeye, bitewe nuko ahari kubera igitaramo hari gukoreshwa n'abangirijwe n'iyi nkongi.
Nubwo bamwe mu bahanzi bagenda bagaragaza umusanzu wabo binyuze mu bihangano byabo ntabwo ari ibyo gusa kuko hari na bamwe batita ku nyungu zabo bwite ahubwo barebera ku z'abaturage bakurikirana ibihangano byabo umunsi ku wundi.
Umuhanzi The weekend,yahagaritse igitaramo cye anasubika igihe yari kuzasohorera album ye "Hurry Up Tomorrow" kubera inkongi y'umuriro yibasiye Los Angeles.
https://x.com/PopBase/status/1878931764988768513?t=AQwaOHGYRmN-Z1Hit24d_A&s=08
TANGA IGITECYEREZO