Kigali

Inzira ya APR FC na Rayon Sports i Huye yiganjemo amahwa

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:12/01/2025 18:11
0


Urugendo rwa Rayon Sports na APR FC muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda i Huye ntirwagenze neza, aho amakipe yombi yatsinzwe ku munsi wa 15, ibintu byatunguye abakunzi b’umupira w’amaguru.



Mukura VS yashyize akadomo ku rugendo rwa Rayon Sports rwo kudatsindwa muri shampiyona, iyitsinda ibitego 2-1 mu mukino ukomeye wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu itariki 11 Mutarama 2025.

Mukino watangiye Rayon Sports isatira cyane, ariko Mukura VS yahinduye ibintu ku munota wa 39, ubwo Jordan Dimbumba yafunguraga amazamu. Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Mukura VS yongeye kubona igitego cya kabiri binyuze kuri Niyonizeye Fred watsinze igitego cya kabiri.

Rayon Sports yagarutse mu gice cya kabiri isatira, iza kubona penaliti ku munota wa 50 iterwa neza na Fall Ngagne. Nubwo yakomeje gushakisha uko yakwishyura, Mukura VS yagaragaje imbaraga nyinshi mu bwugarizi, ituma umukino urangira ari ibitego 2-1.

Rayon Sports yasoreje imikino ibanza ya shampiyona ku mwanya wa mbere n’amanota 36, naho Mukura VS ikagira 21, iyasoza ku mwanya wa 7.

Rayon Sports yananiwe kwikura mu biganza bya Mukura VS

Ku rundi ruhande, Amagaju FC yitwaye neza imbere ya APR FC ku kibuga cya Huye Stadium, iyitsinda igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 56 binyuze kuri Ndayishimiye Edouard.

APR FC yakoze ibishoboka byose ngo igaruke mu mukino, ariko ubwugarizi bw’Amagaju FC n’umuzamu Twagirumukiza Clement, bwakomeje kubuza ba rutahizamu bayo amahirwe yo kubona izamu.

APR FC yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 31, naho Amagaju FC akaba aya 8 n’amanota 21.

Uyu munsi wa shampiyona wasize abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari mu rujijo kubera uko amakipe akomeye yitwaye, ariko binagaragaza ko amakipe yo hagati afite ubushobozi bwo gutera ibihangange ubwoba.

Urugendo rwa shampiyona rurakomeje, aho amakipe azahita atangira kwitegura imikino yo kwishyura. Ubu ikiri kwibazwaho na benshi ni niba Mukura n’Amagaju Stade ya Huye zamaze kuyigira imbere itaririrwaho n’indi kipe iyo ariyo yose cyane ko amakipe akomeye mu Rwanda APR FC na Rayon Sports yamaze kuhasiga ibaba.

Amagaju yatsinze APR FC 1-0 iyibuza kugabanya ikinyuranyo hagati yayo na Rayon Sports

APR FC yananiwe kwikura mu biganza by'Amagaju






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND