Umuhanzi wo muri Uganda Pallaso yatangaje ko ikibazo kiri hagati ye na Alien Skin kigiye gukemuka mu nzira y'ubwiyunge.
Ubwo yaganiraga n'abanyamakuru ba Gagamel TV, Pallaso ntiyahakanye igitekerezo cy'igitaramo cy'ubumwe(Unity Concert) hagati ye na Alien Skin, kandi yemeza ko amahoro ari yo gisubizo cya burundu ku bibazo by’ingeso mbi mu muziki.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize, Pallaso atangiye kwitwara nabi nyuma yo kugaba igitero ku itsinda rya Alien Skin ubwo yari ari ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi wa Noheli. Gusa ubu amakuru aturuka mu matsinda yombi avuga ko bombi biyemeje gukemura amakimbirane yabo binyuze mu mahoro no kugarura umubano mwiza.
Pallaso yagaragaje ko yishimiye uburyo abakuru mu muziki barimo Mike Mukula na Balaam Barugahara bari gukurikirana intambwe yo kwiyunga, avuga ko bakwiye gushaka igisubizo kirambye ku bibazo byabo.
Pallaso mu magambo ye yivugiye yagize ati:“Turi mu gihe cyo kwiyunga. Nshimira abafasha bacu nka Capt. Mike Mukula, Hon. Balaamndetse na polisi. Amahoro ni yo gisubizo cya burundu".
Ku byerekeye igitaramo cy’ubumwe, Pallaso avuga ko atakwima amatwi inama y’uwamubyaye, umuvandimwe we Jose Chameleone , ubwo yamugiriye inama yo gukora igitaramo hamwe na Alien Skin.
Yagize ati:“Yabaye mukuru kandi afite ubunararibonye kundusha. Sinshobora gukumira inama ye ndetse n'ubujyanama"
Pallaso akaba ari murumuna na Jose Chameleone ndetse na Weasel wo muri Goodlyfe.
Alien Skin wagiranye ikibazo na Pallaso ariko ubu bakaba bari mu biganiro byo kubikemura.
Pallaso yavuze ko hakwiye gukurikizwa inama we na Alien Skin bagiriwe na bakuru babo,bakayoboka inzira y'ubumwe n'ubwiyunge bagakora Unity Concert
TANGA IGITECYEREZO