Kigali

Asake yemeje ku mugaragaro ko yavuye muri Label yatangiriyemo

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:12/01/2025 1:25
0


Umuhanzi Asake yemeje guhagarika gukorana na YBNL, Label yamufashije kugaragaza ibikorwa bye.



Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Afrobeats, Ahmed Ololade uzwi nka Asake, yamaze kwemeza ko atagikora muri Label ya YBNL iyobowe na Olamide.

Iyi nkuru yatangajwe ku mugaragaro nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Whine" irimo abahanzi benshi harimo na Ludmilla wo muri Brazil, aho asimbuje ikirango cya YBNL n'icye bwite.

Mu Ukuboza 2024, urubuga rwa Intel Region rwavuze ko Asake yari yarasezeye YBNL, nyuma yo gukura ikirango cya YBNL mu bimuranga kuri Instagram ye, ibi bikaba ari byo byabaye intangiriro y'iki gikorwa.

Byongeye kandi, Asake yafashe icyemezo cyo guhagarika gukurikira Olamide ndetse no gukuraho abantu bose kuri Instagram ye. 

Asake ntiyagaragaye mu gitaramo cyiza cyabaye mu Ukuboza 2024 cya Olamide, nubwo yari umwe mu bahanzi bakomeye bari bakwiye kuboneka.

Ku rundi ruhande, amakuru atandukanye avuga ko Olamide yabyemeye neza ko Asake yasesa amasezerano yasinyanye na YBNL nyuma y'imyaka ibiri myiza basohoye ibikorwa byinshi by’indirimbo n’album.

Muri iyo myaka ibiri gusa, Asake yasohoye albums eshatu zamenyekanye cyane, akora ibitaramo bikomeye harimo no kuzuza 02 Arena ifite abitabira 20,000, agera kuri miliyari ya streams ndetse no kugera ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Grammy, ibyo byose bikaba byarabaye impamvu y'ibikorwa bye biba iby'icyubahiro.

Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa "Lonely at the top" ubu bigaragara ko agiye gukomeza ibikorwa bye bya muzika akora ku giti cye nk'uko bitangazwa na intelregion.

Asake yagaragaje ku mugaragaro ko atagikorana na YBNL.

Olamide yemereye Asake ko basesa amasezerano bagiranye ngo bakorane muri YBNL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND