Mu gihugu cya Indonesia, umugabo witwa Samet Wahyudi yateje impaka mu muryango we no mu baturanyi be nyuma yo guhitamo izina ridasanzwe ku mwana we w'umuhungu aho yamwise "Statistical Information Communication Office", izina rikomoka ku kazi ke akaba yaragafashe nk'aho ari igice cy'ubuzima bwe bwite.
Samet Wahyudi, umukozi wa Leta mu mujyi wa Brebes avuga ko kuva yatangira aka akazi mu mwaka wa 2003, yakunze cyane umwanya akoramo nka '‘Statistical Information Communication Office" ndetse yabonye iyo mirimo nk'aho ari iwabo ha kabiri, mbese avuga ko ari igice cy'ubuzima bwe.
Yifuzaga ko ibyo akora yabyitirira ndetse akabiraga umwana we, akamwita izina ryerekana urukundo akunda akazi ke ndetse no guhuza ubuzima bwe n’akazi ke.
Ibi yabanje kubiganiraho n'umugore we, Linda, mbere y'uko abyara, akaba yaramusobanuriye ko yifuza kwita umwana we w’umuhungu izina rijyane n'akazi akora igihe azaba amaze kuvuka, umugore we yarabimwemereye ndetse kuri we yumva ko ntacyo bitwaye, kuko ako kazi ni ko kabatunze.
Nyuma baje kubyara umukobwa, bisaba ko bamwita andi mazina asanzwe, ariko ubwo Linda yasamaga inda ya kabiri, babyaye umwana w’umuhungu bahita bita uwo mwana "Statistical Information Communication Office" (SICO).
Samet atangaza ko umugore we yemeye iryo zina ry’umwana we nk’uko bari babyumvikanye mbere, n'ubwo ababyeyi babo bagerageje kurirwanya, ariko nyuma yo kumva ko bombi babyemeye, baza kwemeranya na bo.
Samet avuga ko adafite impungenge ko umwana azagira ipfunwe ry'izina rye kandi ko bitazamugora gusobanurira abandi impamvu yitwa gutyo, kuko yizera ko umwana namara gukura azasobanurirwa neza impamvu y'ayo mazina kandi ko azayishimira.
Uyu mwana w'umuhungu, wavutse ku itariki 23 Ukuboza 2020, niwe wa mbere mu gihugu cya Indonesia ufite izina ridasanzwe, kandi ababyeyi be bemeza ko bizamufasha kuba yagirana isano idasanzwe n’umurimo wabo.
Kugeza ubu ahantu benshi baracyibaza kuri iki cyemezo cyo kwita umwana izina ritangaje uku, ndetse biracyateje impaka zikomeye aho bamwe bumva ntacyo bitwaye, abandi bakumva ko ari ukubangamira umwana bamuha izina rizamutera ipfunwe.
Ikinyamakuru Times of India cyatangaje ko icyo iryo zina rizageza kuri uwo mwana ari uko azahinduka ikimenyabose muri sosiyete ye, ababyeyi be bavuga ko bizeye ko umwana wabo azabyakira neza.
Abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ku izina ry’uyu mwana, bamwe bagaragaza ko bishobora kuzatera uyu mwana ipfunwe, mu gihe abandi bavuga ko bizamugira icyamamare.
Mu mwaka wa 2021 hayangajwe indi nkuru w'umugabo nawe wo muri Indonesia wise umuhungu we izina rya "Department Of Statistical Communication" nk'uko tubicyesha Times of India.
TANGA IGITECYEREZO