Kigali

Prince Dully Sykes yahishuye uko yagize uruhare mu kwamamara kwa Marioo ukunzwe muri Tanzania

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:11/01/2025 20:32
0


Ni ikiganiro kigufi cyaciye kuri "Ayo TV" aho Prince Dully Sykes yatangaje uburyo yabanye n'umuhanzi ukunzwe muri iki gihe muri Tanzania, Marioo.



Mu kiganiro kidasanzwe cyakozwe na Prince Dully Sykes, umuhanzi w'icyamamare mu muziki wa Tanzania, yavuze byinshi ku buzima bwe ndetse n'umubano wihariye yagiranye na Marioo mbere y'uko uyu muhanzi agera ku rwego rw'icyamamare.

Yavuze ko mbere y'uko Marioo atangira kuba umuhanzi wamenyekanye, yari yarabimurebeyeho nk'umutoza. Yavuze ko yamureraga akanamwereka inzira zo kugera ku nzozi ze. Yongeyeho ko hambere, Marioo yakundaga kumusaba kumujyana kwa P. Funky, aho yaganiraga n'abandi bahanzi bakomeye muri icyo gihe.

Nubwo Prince Dully Sykes yari afite ubuzima bwe bw'umwihariko, Marioo yari asanzwe amubona nk'umuntu w'umujyanama, bityo akamusaba kumwereka uko yajya agera aho ashaka. Kuva icyo gihe, Marioo yakomeje gukura mu muziki kugeza aho yageze ubu, aho akunzwe mu gihugu ndetse no hanze.

Iki kiganiro cyagaragaje impano ya Prince Dully Sykes mu gufasha abandi bahanzi nk'uko yabikoze kuri Marioo, na we ubwe akaba yabyivugiraga. Akomeza kugaragaza uburyo bwo gushyigikira no kwita ku bakozi bo mu ruganda rw’umuziki, bityo abanyamuziki bashya bakaba bahabwa imbaraga zo kuzamuka.

Gusa bamwe mu bafana ntabw babyakiriye neza kuko bakomeje kuvuga ko ari kwa kundi umuntu abona umaze kugera kure akaza avuga ko ari we waguteje imbere kugira ngo akunde ashimwe.

Prince Dully Sykes yagaragaje ko yafashije Marioo mu bikorwa bitandukanye harimo no kumugira inama, mbere yuko amenyekana nk'uko ameze ubu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND