Izina rya Bboybeats rikomeje kumvikana cyane mu kanwa k'abakunzi b'umuziki wa Bongo Flava, ni umwe mu batunganya umuziki bafite impano ikomeye muri Tanzania.
Bboybeats yakoze ibikorwa bikomeye mu muziki, akora indirimbo zisusurutsa imitima ya benshi, bityo aba umwe mu batunganya umuziki bashakishwa cyane mu gihugu.
Bboybeats yinjiriye mu mwuga w'umuziki wa Bongo Flava mu buryo bukomeye nyuma yo gukora beat y'indirimbo izwi cyane ya Ibraah yitwa "Nitachelewa".
Iyi ndirimbo yabaye intangiriro y'urugendo rwe mu muziki. Yatumye amenywa na Harmonize ndetse amuha ubutumire bwo kujya gukora muri Label ye yitwa "Konde Gang" nk'umuhanga mu gukora beats.
Imwe mu mpamvu zikomeye zituma Bboybeats ashimwa ni ubuhanga bwe mu gukora umuziki wa Afrobeat. Yashoboye guhuza injyana gakondo za Afrika n’imikorere ya muziki ya kera, bituma ashyira hanze indirimbo zifatika ziryohera amatwi y’abakunzi b’umuziki bo mu ngeri zitandukanye.
Indirimbo nka "Wote", "We Outside" na "Sideniger" zakorewe Harmonize ni zimwe mu ndirimbo zigaragaza ubuhanga bwa Bboybeats mu gukora indirimbo za Afrobeat zigezweho kuri uyu munsi.
Bboybeats yagize uruhare rukomeye mu gutuma abahanzi ba Konde Gang bagira ibigwi, by’umwihariko Harmonize na Ibraah.
Yakoze indirimbo nyinshi zageze ku rwego rwo hejuru kuri aba bahanzi, harimo na album ya Ibraah yitwa "The King of New Generation" n'izindi eshatu za Harmonize, ari zo High School, Made For Us na Visit Bongo". Bboybeats ni we wakoze indirimbo nyinshi zikubiye muri izi album.
Uyu mu Producer ni umwe mu batunganya umuziki w'ingenzi mu muziki wa Bongo Flava. Yageze ku ntera ishimishije mu mwuga we, aho yakoze indirimbo zifatika kandi agafasha abahanzi benshi kugera ku ntego zabo.
Impano ye yo gukora umuziki w'icyitegererezo, yatumye aba umwe mu batunganya umuziki bashakishwa cyane muri uru ruganda rwa muzika cyane cyane muri Tanzania.
Bboybeats, Producer ukomeje gukora indirimbo zigakundwa muri Tanzania
Harmonize, nyiri Konde Gang ukunzwe cyane muri Tanzania no hanze y'iki gihugu
Uko muri Studio ya Konde Gang hameze, inzu itunganya umuziki ya Harmonize
TANGA IGITECYEREZO