Arsenal yinjiye mu biganiro na Manchester United igamije kugura rutahizamu Marcus Rashford mu isoko ryo muri Mutarama.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, ukinira ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yagaragaje ko ashaka guhindura ikipe nyuma yo gusubizwa inyuma ndetse akaba atakitaweho muri Manchester United kuva Ruben Amorim yagera muri iyi kipe.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru Massimo Marianella mu kiganiro Calciomercato
– L'origine Live, biravugwa ko Arsenal yamaze guhamagara ubuyobozi bwa
Manchester United kugira ngo baganire ku kugura Rashford. United nayo ngo yaba
yaramaze gushyira agaciro kuri uyu mukinnyi ka miliyoni 25 z’amapawundi.
N’ubwo bimeze bityo, ikinyamakuru SunSport kivuga ko nta biganiro
byimbitse biraba, kandi Arsenal ishobora kuba ireba izindi mpamvu zo gukomeza
gushakisha abakinnyi bashya gusa na Marcus Rashford nawe ikaba imushaka.
Mu kiganiro yakoze mu Ukuboza umwaka ushize, Rashford yagaragaje neza ko ashaka kuva muri Manchester United kugira ngo ashake amahirwe mashya.
Yagize
ati: "Numva ko nshaka gutera indi ntambwe nshya nkiga ibindi bishya.
Ningenda nta rwango cyangwa amagambo mabi nzagira kuri Manchester United.
Nzagenda neza kuko ndashaka gutandukana nayo mu buryo bw’amahoro."
Uyu mukinnyi yagerageje kugaragaza ko atashakaga kugirana ibibazo
n’ikipe yamureze, ahubwo yari ahangayikishijwe n’uko atari kubona umwanya wo
gukina nk’uko yabyifuzaga.
Umutoza Ruben Amorim, wahinduye imikinire ya United, yavuze ko ikibazo
cya Rashford ari ikibazo gikomeye ariko kigomba gukemurwa mu buryo bwiza.
Yagize ati: "Ndashaka kongera ubushobozi bwa Marcus kuko dukeneye
umukinnyi ufite impano nka we."
Amakuru y’uko Rashford ashobora kwerekeza muri Arsenal yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abafana batandukanye bagize ibyo bavuga: Bati "Dufite abasimbura batabona umwanya wo gukina,"
N’ubwo bimeze gutya, abafana bategerezanyije amatsiko kureba niba
Rashford koko azajya muri Arsenal cyangwa niba hari izindi kipe zizinjira mu
biganiro.
Mu gihe Arsenal yifuza gukura Rashford muri United, Manchester United
na Arsenal zizahurira mu mukino wa FA Cup ku Cyumweru kuri Emirates. Uyu mukino
ushobora gutanga ishusho ku hazaza ha Rashford, cyane cyane niba Arsenal
izakomeza kumwerekezaho amaso.
Arsenal mu makipe yifuza Marcus Rashford
TANGA IGITECYEREZO