Ku ibanga ry’amahoro ku gasozi kashinzwe na padiri Ubald Rugirangoga muri Diyosezi ya Cyangugu hagiye kubakwa ingoro y’ubwiyunge. Ibi byatangajwe na Myr Edouard Sinayobye umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangugu mu muhango wo kwibuka no gusabira Padiri Rugirangoga ku nshuro ya 4.
Myr Edouard Sinayobye yatangaje kumugaragaro ko Diyosezi ya Cyangugu igiye kubaka ingoro y’ubwiyunge ku gasozi k’ibanga ry’amahoro, mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibikorwa byiza padiri Ubald Rugirangoga yasize ahatangije.
Myr Edouard agaruka ku mpamvu y’ingoro y’ubwiyunge, yavuze ko ari ukugirango babone ahantu ho kwigishiriza itorero ry’ umuco w’amahoro. Ati” Dufite ahantu hari ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo umuntu yumve umuco w’amahoro kiliziya itwigisha n’icyo bishatse kuvuga.
Myr yasobanuye ko iyi ngoro y’ubwiyunge izubakwa n’abakristu ubwabo, n’abandi bantu b’umutima mwiza bafite uko kwemera kwa gikristu. Yagize ati: ”Nk’uko u Rwanda rwacu rwanyuze mu mateka mabi ubwo Jenoside yabaga mu 1994, dukeneye ahantu heza habera imyitozo, imurikiwe n’ivanjili ituma tubasha kwiyubakamo amahoro, bityo iyi ngoro ikaba izubakwa n’abantu babyemera gutyo.”
Myr Edouard yagaragaje ko hari n’ibindi bikenewe kuhubakwa harimo: Amacumbi, ama sale cyangwa ibyumba byo kwigishirizwamo, aho kwakirira abashyitsi, aho abantu barira n’aho gutekera. Yaboneyeho gusaba abantu bose b’umutima mwiza, atari aba gatulika gusa n’abandi bose babyifuza ko babafasha kubaka iyo ngoro y’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Agaruka ku gishushanyo mbonera cy’ingoro y’ubwiyunge cyamaze gushyirwa ahagaragara, Myr Edouard yavuze ko ingoro y’ubwiyunge izaba igizwe n’ibice bitatu by’ingenzi nk’uko bigaragara ku gishushsnyo.
Ati: "Iyi ngoro izaba igizwe ni intera z’ubumwe n’ubwiyunge uko tuzigisha kandi tuzitoza abakristu ba kiliziya gatolika, kandi izi ntera zikaba ari nazo Padiri Ubaldi yakoresheje mukwigisha inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Igishushanyombonera cy'ingoro y'ubwiyunge igihe kubakwa ku Ibanga ry'amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu
Igice cya mbere tuhasanga imbuga ikoze nk’ikarita y’u Rwanda bivuga ko abazajya bashaka gusura iyo ngoro bazajya bahahurira bibuka ko abanyarwanda baciye mu bintu bitandukanye bahuriye ku gihugu kimwe, bose ari abanyarwanda.
Mu nzu nyirizina, yubatse Kinyarwanda mu ishusho ya muviringo. Ni umuco Nyarwanda uvuga ko umuryango usigasiye ubumwe bwawo. Ni igicumbi cy’ababa muri iyo nzu bahuriye ku isano yo kuba umuryango umwe. Igice cya gatatu hazaba hari ishusho, Imana irema muntu mu ishusho yayo, bivuga ko buri muntu afite iyo shusho Imana yamuremanye, Buri kiremwa muntu gifite iyo shusho.
Muri iyo ngoro kandi hazaba harimo inzira igaragaza umuntu warokotse genocide y’akababaro yanyuzemo, hari kandi nindi nzira y’uwakoze genocide yanyuzemo nk’ikimenyetso cy’umwijima. Hazaba kandi hari n’umusaraba munini uvuga ko Kristu ku musaraba we akoresheje urukundo rwatsinze ikibi cyose ariwe bahuriraho, uwakoze n’wakorewe Jenocide, akabaha imbaraga zo kubabarira kuri umwe no gusaba imbabazi ku wundi.
Harimo kandi ibyumba 3 bikoze muviringo bimeze nk’amabondo, harimo igice kimwe cy’Imana Data, iduha ingabire yo kumva ko turi abana bayo. Ikindi gice ni icya Roho Mutagatifu uduha urumuri, uduha umutima mushya, kwigisha amahoro, kuba mu mahoro, ubumwe n’ubwiyunge bisaba guhindurwa na Roho Mutagatifu.
Ikindi gice ni igice cya Yezu Kristu, hazaba harimo Yezu Kristu wazutse uduhuriza mu mutsindo we, ni naho ukora urugendo azasanga iyobera ry’ubumwe hagati y’abakiriho n’abatabarutse. Ikaba ari ingoro yigisha kandi izatugirira akamaro.
Tariki ya 07 Mutarama 2021, kugeza ubu hashize imyaka 4 Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana. Kuri iyi tariki ya 07 Mutarama buri mwaka, abakristu ba Diyosezi ya Cyangugu n’inshuti zayo, bahurira ku gasozi k’Ibanga ry’amahoro kwibuka padiri Ubald Rugirangogo wagashinze, ari nawe watangije inyigisho z'urugendo rw’ inyigisho z’isanamitima muri Diyosezi ya Cyangugu. Iyi Gahunda ikaba yarakwiriye muri Diyosezi zose mu gihugu.
TANGA IGITECYEREZO