Kigali

Nigeria: Umwalimu yatawe muri yombi ashinjwa guhohotera bikabije umwana w’imyaka 3

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:10/01/2025 15:04
0


Umwalimu wo mu mashuri y'incuke muri Lagos, Stella Nwadigbo, yatawe muri yombi akaba afungiye muri Gereza ya Kirikiri nyuma yo gushinjwa icyaha cyo gukubita no guhohotera umwana w’imyaka 3.



Amashusho ateye ubwoba yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Nwadigbo akubita uwo mwana mu gihe cy'amasomo ku Ishuri rya Christ Mitots riri ku muhanda wa Isawo mu karere ka Ikorodu, Lagos.

Iyi nkuru yahungabanyije benshi, ari byo byatumye Ishami rishinzwe gufasha imiryango (FSU) ry’Ingabo za Polisi z'Ikorodu rihita ritangira iperereza, ryataye muri yombi uwo mwarimu maze abanza kuganirizwa mbere yo koherezwa mu Ishami rya polisi rishinzwe ibyerekeye ihohoterwa. 

Abayomi Michael (umwana wahohotewe) we, yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho mu buryo bwihuse.

Stella Nwadigbo yagejejwe mu rukiko tariki 09 Mutarama 2025, yaregwaga ibyaha byo guhohotera no gukubita umwana. Mu iburanishwa rye, yavuze ko atemera ko ibyo aregwa ari ukuri. 

Umwunganizi we mu mategeko yasabye ko yarekurwa by'agateganyo, urukiko rusaba ko hatangwa ingwate y’amafaranga ibihumbi 200 by'ama Naira hamwe n’abishingizi babiri bizewe. Urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 18 Gashyantare 2025.

Urubanza rwa Nwadigbo rwakomeje gukurura intonganya, ndetse rwakoze ku marangamutima ya benshi, cyane kubera amashusho agaragaza uburyo yakubitaga Abayomi Michael, anamushwaratura kubera kutabasha kwandika imibare. 

Nyina w’umwana, Madamu Adenike Okunlaya, nawe ukora amasuku muri iryo shuri, yavuze uburyo ubuyobozi bw'ishuri bwananiwe kurwanya ihohoterwa ryakorerwaga umwana we. 

Avuga ko umuhungu we yakundaga gutaha afite ibikomere, ndetse akaba yarabimwerekaga avuga ko "Aunty Nwadigo yamukubise". N'ubwo yagerageje kenshi kubimenyesha ubuyobozi bw'ishuri, Okunlaya avuga ko ntacyo bwakoze ngo buhagarike ibi bikorwa by'ihohoterwa.

Mu mvugo yuje agahinda, Okunlaya yagize ati: "Nabonye iyo videwo, nabuze icyo nkora, ariko buri gihe Michael yajyaga ataha, avuye ku ishuri avuga ko, ‘Aunty Nwadigo yamukubise’. Naganirije ubuyobozi bw'ishuri, bwambwiye ko bazabikemura, ariko nkabona uyu mwarimu akomeje kwigisha kuri iki kigo."

Madamu Okunlaya yakomeje asangiza abantu inzira ye y'ubuzima bukomeye yanyuzemo nyuma y’urupfu rw’umugabo we ubwo Abayomi Michael yari afite umwaka umwe gusa. Avuga ko akora imirimo itandukanye, harimo isuku no kumesa imyenda y'abakire, kugira ngo abashe kubonera umuhungu we ibyo akeneye kugira ngo agire ubuzima bwiza no kumwishyurira ishuri.

"Sinigeze nohereza umuhungu wange ku ishuri ngo akubitwe, nasabye gusa ko bamufasha mu myigire ye," Madamu Okunlaya yabivuganye agahinda. Ubu ari gusaba ubutabera kandi asaba ubufasha bw’abaturage bo muri Nigeria kugira ngo umuhungu we abashe kubaho neza.

Polisi ya Leta ya Lagos yatangaje ko ikomeje gukora iperereza kugira ngo iki kibazo gikomeze gukurikiranwa, kandi yizeye ko uru rubanza ruzagira ingaruka nziza mu guhangana n'ihohoterwa rikorerwa abana mu mashuri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND