Kigali

Kamonyi: Batandatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/01/2025 8:04
0


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kamonyi mu bikorwa bitandukanye yafatiye mu cyuho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama, abantu batandatu bari mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko.



Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko bafatiwe ahantu habiri hatandukanye biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Habanje gufatwa abasore 3 bari barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Coltan mu kirombe giherereye mu Kagari ka Kirwa ko mu murenge wa Kayenzi ahagana saa tatu n’igice za mu gitondo nyuma yo kubasangana Kg 5 by’amabuye avanze n’umucanga bari bamaze gucukura n’ibikoresho gakondo bifashishaga birimo n’umuhoro.”

Akomeza agira ati: “Nyuma yaho hafi saa sita z’amanywa, abandi batatu bafatiwe mu gishanga giherereye mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Cubi nako ko mu murenge wa Kayenzi ariho barimo gucukura bafite ibitiyo 3 n’ipiki bakoreshaga muri ubwo bucukuzi.

SP Habiyaremye yibukije abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi butemewe rimwe na rimwe bikurura n’ubugizi bwa nabi ko bahagurukiwe bityo bakazakomeza gufatwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.

Yashimiye abaturage batanga amakuru atuma bafatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, mu rwego rwo kurushaho kubuhashya bitewe n’ingaruka nyinshi zibukomokaho zakunze kugaragara nko guteza umutekano mucye no kuvutsa abantu ubuzima.

Bose uko ari batandatu bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kayenzi kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

Ingingo ya 63 y’Itegeko n° 072/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ivuga ko Umuntu ukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, aba akoze icyaha. 

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 25 Frw ariko itarenze miliyoni 50 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko runategeka ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro yafatiriwe agashyikirizwa Urwego rubifitiye ububasha, kugira ngo agurishwe mu cyamunara; gusubiranya aho yacukuye amabuye y’agaciro; gusana cyangwa kuriha ibikorwa remezo byangiritse cyangwa gusana cyangwa kuriha imitungo y’abaturage yangiritse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND