Kigali

U Bufaransa bwatoye Perezida wa 5! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/01/2025 8:16
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 8 Mutarama 2025, ni umunsi wa 8 w’umwaka uri mu ntangiriro usigaje iminsi 357 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1198: Hatowe Papa Innocent III.

1297: Havutse ubwoko bw’abayobozi b’aba-Grimaldi muri Monaco.

1499: Hatashywe ubukwe bwa Louis XII w’u Bufaransa na Anne w’u Bwongereza.

1806: Abongereza bigaruriye icyambu cya Bonne-Espérance.

1814: Autriche na Naples basinye amasezerano y’ubufatanye yiswe ubugambanyi bwa Murat, yari agamije kugambanira Napoléon kugira ngo bamuhirike ku butegetsi.

1889: Herman Hollerith yavumbuye imashini yaje kuba sekuru wa mudasobwa iriho muri iki gihe.

1912: Havutse ishyaka rya ANC (African National Congress) muri Afurika y’Epfo, Nelson Mandela ufatwa nk’intwari ku Isi hose, yaje gukoreramo mu kurwanya politiki y’imvanguraruhu ya Apartheid muri icyo gihugu.

1914: Hatangiye kwifashisha radium mu kuvura kanseri

1923: U Bufaransa bwigaruriye igishanga cya Ruhr cyaje guteza ibibazo mu ntambara ya kabiri y’Isi.

1926: Ibn Saud yimitswe ku bwami bwa Hedjaz.

1958: Ku myaka 14, Bobby Fischer yatwaye igikombe mu irushanwa rya Echecs muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1959: Charles de Gaulle yabaye perezida wa 5 w’u Bufaransa.

1961: Mu Bufaransa hatowe ko Algérie igihugu bwari bwarakoronije cyigenga.

2007:
 U Burusiya bwafunze by’igihe gito inzira zigemura gaz muri Pologne no mu Budage zacaga muri Biélorussie.

2010: Ikipe yari itwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru ya Togo yarashweho n’inyeshyamba mu gace ka Cabinda, hapfamo 3 abandi barakomereka. Iyi kipe ihagarika kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri uwo mwaka.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki:

1888: Richard Courant, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage.

1904: Karl Brandt, wari umuganga wa Adolf Hitler.

1952: Hamma Hammami, umunyapolitiki ukomoka muri Tunisia.

1982: John Utaka, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria.

1984: Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya Ruguru uriho ubu.

1986: David Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne

1988: Jirès Kembo Ekoko, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bimwe mu bihangange byitabye Imana kuri iyi tariki:

1198: Papa Célestin III

1880: Joshua Norton, wiyise Umwami w’Abami wa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

1976: Zhou Enlai, wari umuyobozi wa Guverinoma y’u Bushinwa.

1996: François Mitterrand, wabaye Perezida w’u Bufaransa.

1997: Melvin Calvin, umuhanga mu butabire ukomoka muri Amerika wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1961.

2002: Alexandre Mikhaïlovitch Prokhorov, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Burusiya wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1964.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND