Mu gikorwa cy’ubugiraneza kandi gishimishije, abantu babiri bo mu Bwongereza batunguranye, batanga imisatsi yabo ku kigo The Little Princess Trust, umuryango uha abana barwaye kanseri imisatsi y'imikorano izwi nka 'wig'.
Guinness World Record yatangaje ko Ruth Tripp, umubyeyi w’abana bane ukomoka mu ntara ya Devon, na Jack Drever, umwubatsi ukomoka i Southampton, baciye agahigo ko gutanga umusatsi mwinshi, kandi muremure kuri uwo muryango.
Ruth w’imyaka 38, yanditse amateka muri Nzeri ubwo yatangaga umusatsi ureshya na 172 cm (5 ft 7 in). Ruth yari yarakunze kwita ku musatsi we imyaka myinshi, kandi nubwo yari yarafashe umwanzuro wo kuwugabanya, ntiyari azi ko ashobora gutanga umusatsi we nk'imfashanyo ndetse ukagira akamaro gakomeye.
Yagize ati: "Sinari nzi ko nshobora gutanga umusatsi wanjye mo inkunga, kugeza ubwo umuntu abimbwiye. Nyuma yaho, nagombaga gutegereza igihe gito kugira ngo imisatsi ikure neza." Ruth, yakoreshaga amavuta menshi yo kwita ku musatsi we. Ubu yatanze umusatsi muremure cyane muri The Little Princess Trust.
Yongeraho ati: "Nari narateguye kugabanya umusatsi wanjye no kuwutanga kuri uyu muryango, kandi ni igikorwa ni cyiza mu gufasha abana, ndizera ko abantu bazabona icyo gikorwa cyanjye, kikabatera urugero, ndetse bagatinyuka gutanga imisatsi yabo nk'inkunga."
Umuntu waherukaga gutanga umusatsi muremure, wari ifite uburebure bwa 155 cm (5 ft 1 in), muri 2021, ariko Ruth yahinduye amateka, ashyiraho umwihariko we.
Nyuma y'igihe gito, Jack, w’imyaka 37, nawe yatanze umusatsi ureshya na 90 cm (2 ft 11 in). Jack, wari warakunze kwita ku musatsi we mu gihe cy’imyaka 7, yavuze ko yifuzaga kwandika amateka, y’umugabo wambere utanze inkunga y'umusatsi muremure nk'inkunga yo gufasha abana barwaye kanseri, ndetse no gukangurira abantu kumenya uyu muryango no kuwufasha.
Yagize ati "Nafashe umwanzuro wo kwandika amateka mashya kugira ngo ntange urugero rwiza," Jack yatangiye gutereka umusatsi we, nyuma y'uko umukunzi we yagiye abimusaba kenshi, amubwira ko akunda umusatsi we, ariko nyuma y’imyaka myinshi (irindwi) yafashe umwanzuro wo kuwogosha. Hamwe n’umufatanyabikorwa we Lewis Bowers, Jack yabashije gukusanya £1,833 yo gufasha The Little Princess Trust, byoherejwe hamwe n’umusatsi we.
Umusatsi wa Jack ureshya na 90 cm wamuheshyeje, izina ry'umugabo watanze inkunga y'umusatsi muremure kurusha abandi, asimbura uwari waratanze umusatsi ureshya na 83 cm (2 ft 8.67 in), wawutanze muri 2023. Uburebure bw’umusatsi watanzwe na Ruth hamwe na Jack bungana na 262 cm (8 ft 6 in), uyu musatsi ukaba ari muremure, kurenza umugabo muremure kurusha abandi ku isi, Sultan Kösen, ufite uburebure bwa 246.5 cm (8 ft 1 in).
Wendy Tarplee-Morris, umwe mu bashinze The Little Princess Trust, yashimiye Ruth na Jack ku bw’ibikorwa byabo by’indashyikirwa. "Duha agaciro abaterankunga bacu bose bita ku musatsi wabo kugeza ku burebure buhagije, kuko bidufasha kugera ku byifuzo by’abana benshi baba bakeneye umusatsi. Ruth na Jack batwitangiye cyane, kandi dushima cyane ibikorwa byabo byo gufasha, gutanga n' umutima w'urukundo."
Mu gikorwa cyabo cyo gufasha, Ruth na Jack bafite icyizere ko bazaba intangarugero ku bandi benshi maze na bo bagatanga imfashanyo mu bigo bigiye bitandukanye.
Ruth Tripp na Jack Drever, baciye agahigo ko gutanga umusatsi mwinshi ku muryamo ukora 'wig' zihabwa abana bato barwaye kanseri, iki kikaba ari igikorwa cy'urukundo ndetse cyabahesheje izina rikomeye.
TANGA IGITECYEREZO