Umusore yatunguwe no kuba umukunzi we yamweretse igikoresho yaguze cy’imibonano mpuzabitsina kiruta igitsina cye akamubwira ko kimushimisha kurushaho. Ni nyuma y'uko umusore yari amusabye ko baryamana, ariko undi amutera utwatsi amubwira ko yamaze kwishimisha.
Umusore w’imyaka 27, afite impungenge ko atakibashije gushimisha umukunzi we mu buriri. Aravuga ko yaguye mu kantu nyuma yo kubona igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina (Vibrator) gikoreshwa n’umukunzi we w’imyaka 24.
Ibi byabaye nyuma y’uko abonye kuri Email y’umukunzi we yerekana ko hari igikoresho yari yatumije ku rubuga rugurisha ibikoresho by’imibonano mpuzabitsina.
Ubwo yamusabaga kuryamana mu mpera z’icyumweru, umukunzi we yamusubije avuga ko yari yamaze kwishimisha. Mu buryo bw’agashya, yakuye vibrator nini mu gitanda, ashimangira ko ayikoresha kenshi kurusha uko bakorana imibonano.
Uyu musore utatangajwe amazina asigaye afite impungenge zo kuba atakibasha gusohoza neza inshingano ze mu buriri. Ariko, inararibonye mu by’imibanire zemeza ko ikibazo gifite igisubizo nk'uko biri mu nkuru ducyesha The Sun.
Umuhanga mu by’imibanire, Sally Land, asaba uyu musore kuganira n’umukunzi we ku bijyange no kuba yamuha akanya mu mibonano mpuzabitsina. Ati: "Muganire, musabe agabanye ikoreshwa rya vibrator mu gihe utari hafi ye, cyangwa muyikoreshe mwembi mu rwego rwo kongera ubusabane."
Yongeyeho ati "Imibonano myiza ishingira ku kumenya ibishimisha uwo muyikorana, kurusha ku kuba ibintu birebana n'ubunini. Jya umuganiriza ku byo akunda no kumukora ku bice bitandukanye by’umubiri, ibyo bizamushimisha kurushaho."
"Kwimakaza ikiganiro n’ubufatanye bishobora kuba umuti w’iki kibazo, kandi bizatuma ubusabane bugumana imbaraga."
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO