Nyuma yo gutumirwa n'abaturanyi mu birori byazanye agatotsi hagati ye n’umugore we udasize n'abaturanyi byabaye bibi nyuma y'uko umugore we aryamanye n’umuntu atazi.
Uyu muryango wimukiye mu gace gashya umwaka ushize, watangiye kwiyumvamo ubushuti n’abaturanyi babo "festive sex party neighbours wrecked relationship". Icyakora, ibintu byahinduye isura ubwo abaturanyi b'uyu muryango babatumiraga mu birori.
"Twaje kuba twatumirwa n'abaturanyi bacu abana bari bari kwa mama maze nza kwemera ubutumire bwabo tugezeyo dusanga hanze hari imodoka nyinshi. Mu gihe cy’ibi birori, byagaragaye ko bitari bisanzwe abari aho bambaye imyambaro idasanzwe, umuziki ucurangwa ku rwego rwo hejuru, ndetse n’inzoga zitangwa buri wese afata icyo ashaka".
Mu mwanya muto, umugabo yatangajwe n’uko umugore we yasabwe kubyina n’undi mugabo azakumusoma, ibintu byahinduye isura ubwo bombi baje kugana mu cyumba bagasangira ibihe byihariye.
Uyu mugabo avuga ko yagerageje gukurikirana ngo amenye uko ibintu byagenze, ariko ntacyo yakoze. Nyuma y’ibirori, umugore we yamushinje kumutererana no kumureka akagirana ubushuti bwihariye n’umuntu bataziranye.
Inzobere mu mibanire zigaragaza ko ibirori nk’ibi, bizwi mu mico imwe nka “swinging parties”, bikenera kubanza kuganirwaho n’ababikora kugira ngo bemeranye ibyo batagomba kurengaho. Umuntu umwe yagiriye uyu mugabo inama yo kongera gushimangira urukundo hagati ye n’umugore we, no gukoresha uburyo bwo gusana umubano wabo.
Ikigo cya Tavistockrelationships, gitanga ubufasha mu mibanire, kirashishikariza abashakanye kuganira ku bibazo byabo mu buryo bwimbitse, aho baba bashobora no gukoresha abajyanama b’inzobere kugira ngo basubirane umubano mwiza.
Iyi nkuru iratanga isomo ku miryango, kumenya kubana neza, kubahiriza imipaka, no gushyira imbere kuganira ku by’ingenzi bishobora kubangamira umuryango.
Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO