Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje amasomo atatu y’ingenzi Abanyarwanda bakwiye kwigira kuri Perezida Paul Kagame mu bijyanye no gutanga amakuru y'ibitagenda neza kugira ngo bikosorwe kandi vuba.
Ibi Minisitiri Utumatwishima yabivuze ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wagaragaje ikibazo cy’uko hari igihe umuntu atera intambwe yo kuvuga ibitagenda neza ariko ugasanga hari abahise bamwataka bamwereka ko ari we udashobotse.
Uwo ni uwitwa
Gisanintwari Rameck wagize ati: “Iyo ubonye serivisi mbi cyangwa ikintu
kitagenda ukakivuga, hano haba agakundi katagira uwagatumye kaza kukumvisha ko
ari wowe mubi ....! Burya no kuvuga ikitagenda ngo gikosorwe nabyo ni umusanzu!
Ariko hari ingurukizi zitagira uwazitumye zihita zikwanjama ukumva birutwa n'iyo
wari bwicecekere!”
Mu kumusubiza, Minisitiri
Utumatwishima yifashishije amasomo atatu y’ingenzi Abanyarwanda bakwiye kwigira
kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, arimo gutanga amakuru kandi vuba no kwihutira
gukosora ibitagenda neza aho kureba nabi uwatanze amakuru.
Ati: “Isomo twigishwa na
Perezida wacu: 1. Nubona ikibi, ujye utanga amakuru uko ushoboye kose kandi
vuba, 2. Umuyobozi uzakureba nabi cyangwa uzakugendaho kubera ko watanze
amakuru y’ibitagenda arabibazwa 3. Aho kureba nabi uwatanze amakuru, dusabwa
kwihutira kureba ukuri kw’amakuru ndetse no gukemura icyavuzwe mu makuru kandi
vuba.”
Yakomeje avuga ko ikibazo
gusa gishobora kuba igihe utanga amakuru ari ‘ukwifotoza, agamije kwishushanya
no kwigira mwiza kuruta abandi. Rimwe na rimwe akabikora agamije kwerekana ko
ari igitangaza kuruta abandi. Bikarangira anishyize imbere ko burya iyo ataba
we nta internet yari kuzongera kuboneka mu Majyepfo,’ ashimangira ko iyo ari
ingeso mbi.
Minisitiri yasabye abantu
gutanga amakuru byaba byiza bakayatanga mu ibanga, kandi ikibazo cyakemuka
bakirinda kwikomanga mu gatuza ahubwo bakishimira ibyagezweho nk’abandi
Banyarwanda.
Ati: “Naho iyo utangiye
kubyirata, ukabishyira muri CV, ukabihindura iturufu no kwigaragaza cyane
bigaragaza ko wari ugamije kwishushanya.”
TANGA IGITECYEREZO