Kigali

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'irahira rya John Mahama watorewe kuyobora Ghana

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/01/2025 15:23
0


Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Accra muri Ghana aho yifatanyije n'abandi banyacyubahiro n'abakuru b'ibihugu bya Afurika mu birori byo kurahira kwa Perezida mushya w'iki gihugu, John Dramani Mahama na Visi Perezida, Naana Jane Opoku-Agyemang.



Ni ibirori yitabiriye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Mutarama 2025. Mu kwezi kwashize kwa 13 nibwo muri Ghana habaye amatora maze imibare y'ibyayavuyemo igaragaza ko umukandida w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi, akaba n'uwahoze ari Perezida, John Mahama, ari we wayatsinze.

Mahama yegukanye amajwi 56.6%, mu gihe Mahamudu Bawumia yagize 41.6%.

Usibye kuba Perezida Kagame yitabiriye ibirori by'irahira ariko yari yanashimiye Mahama aho abinyujije ku rubuga rwe rwa X aho yagize ati " Ndashimira inshuti yanjye Perezida watowe John Mahama, ku ntsinzi y'amatora yawe."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda na Ghana bihuje umuhate w'iterambere.

Ati "Twiteguye gukomeza gushimangira umubano wacu no guteza imbere icyerekezo cya Afurika iteye imbere."

Umubano w'u Rwanda na Ghana umaze igihe kinini ushinze dore ko ubu ibihugu byombi bifite za Ambasade yaba i Accra ndetse n'i Kigali.

Kugeza ubu, u Rwanda na Ghana basinye Amasezerano Rusange y’Ubufatanye, Amasezerano yo gutwara abagenzi mu ndege n’smasezerano yo Gushyiraho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye.

Ubufatanye hagati y'ibihugu byombi bwibanda ku nzego zirimo ubufatanye mu by’umutekano n’ingabo, ubucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, umuco n’ubugeni, serivisi z’imari n’ubufatanye mu bukungu.

Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Ghana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND