Umuhanzi wo muri Jamaica uzwi cyane munjyana ya Reggae,Vybz Kartel,yatangaje ko akunda Afrobeats ndetse n'abayikora cyane cyane Shatta Wale,Burna Boy, Wizkid ndetse na Tems. Ibi yabivuze mukiganiro yagiranye na Billboard nyuma y'uko yari amaze imyaka 13 afunze
Mu kiganiro Vybz Kartel uzwi mundirimbo "Summertime",yagiranye na Billboard, yavuze ku muziki wa Afrobeats ndetse n’ibyo Buju Banton yavuze mu buryo bwagutse, avuga ko buri ndirimbo ifite aho uhuriye n’umuco wa nyiri kuyihanga n’uburyo ihanzemo.
Kartel yavuze ko Afrobeats ari injyana ifite umwihariko, ishobora kumvikana ahantu hose ndetse igatuma umuntu yishima.
Ati:"Abo nshimira mu njyana ya Afrobeats ni Shatta Wale, Wizkid na Burna Boy, niyo mpamvu nkunda kubumva".Yongeraho ko ashimishwa cyane n’umuhanzikazi Tems, akaba avuga ko afatanya n’abandi bahanzi gukundwa na benshi, kandi ko Afrobeats ari umuziki mwiza umuntu ashobora kwishimira no gusohokera.
Kartel kandi avuga ko nubwo Buju Banton ari umuhanzi ukora umuziki wa Dancehall na Reggae, ugomba kwibanda ku gutanga ubutumwa bw’ukuri ku muryango na sosiyete, kuko ari mu buhanzi bwa gihanga bukora ku bibazo bya sosiyete ndetse ko hari umwanya wo gukora umuziki ususurutsa, ibyinitse kandi wuzuye ibyishimo.
Vybz Kartel yongeraho ati:"Afrobeats ni umuziki ushobora gushyira umuntu mu munezero, umuziki wuzuye ibyishimo".
Avuga ko nta kibazo mu guhanga umuziki utanga ubutumwa bwiza no gukora ibikurura ibyishimo. Nubwo bisanzwe bizwi ko injyana ya Reggae iri imbere mu zitanga ubutumwa ariko Vybz agaragaza ko no kwishima ari ibyambere.
TANGA IGITECYEREZO