Ni kenshi cyane Yampano yikoma cyane Element amushinja kumurangarana mu muziki ndetse no gutonesha bamwe mu bahanzi akabakorera agendeye ku bucuti atari uko bashoboye akazi.
Mu biganiro akunze gukora, Yampano yumvikanisha ko akunze gukora umuziki ari nayo mpamvu yifuza gukorana n'abantu bawukunze kandi bazi intumbero bafite muri uyu muziki nyarwanda.
Yumvikanisha kandi ko ari umunyempano mu kuririmba bityo aba yifuza umuntu umworohereza mu kazi ke ko kuririmba kugira ngo agaragaze ibyo ashoboye byose.
Ubaze umunsi ku wundi, hashize ibyumweru bitatu umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ashyize hanze indirimbo yise “Ngo” yakoranye n’umuraperi Papa Cyangwe.
Ni indirimbo yakunzwe kuva ku munsi wa mbere giye hanze ariko ikomeza kwigwizaho igikundiro nyuma y’uko Yampano yari amaze gutaramira muri BK Arena aho yayiririmbiye abantu, bakagaragaza ko bayishimiye cyane.
Nyuma y’iminsi mike ataramiye muri iki gitaramo, indirimbo “Ngo” yahise yuzuza Miliyoni y’abayirebye ku rubuga rwa YouTube ndetse ihita iba indirimbo ya kabiri ya Yampano yujuje Miliyoni kuri YouTube nyuma ya “Ndi Kwikubita”.
Iyi ndirimbo iri kuzamura izina ry’uyu muhanzi Yampano, yakozwe n’umusore ukiri muto witwa Bertz Beat wo mu karere ka Rubavu akaba ari naho akorera umuziki we, iyo ataje gutera ibiraka mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu musore yavuze ko bwa mbere ahura na Yampano yamucurangiraga Gitari hanyuma aza kumubwira ko ashoboye no gukora imiziki bityo ko bishoboka bakorana hanyuma batangira gupanga umushinga wo gukorana.
Aba basore bose bakizamuka mu ruganda rw’imyidagaduro, bashyize hamwe bamara amajoro badasinzira, bakora kuri iyi ndirimbo yaje no gutanga umusaruro ufatika dore ko iyi ndirimbo yabaye iya mbere yujuje Miliyoni kuri YouTube mu gihe gito kuva Yampano yatangira umuziki we.
Si Yampano gusa kuko umuhanzi Social Mula utaherukaga kwigaragaza mu muziki yagarukanye Album yashyizweho amaboko n’uyu musore wo mu karere ka Rubavu.
Indirimbo “Amola” yakozweho n’uyu musore mu buryo bw’amajwi akaba ari nayo ya mbere Social Mulla yashimye ko yabanza gushyira hanze mu ndirimbo zigize album ye nshya.
Uyu musore uri kugaragaza ko hari ikintu kinini yakora ku muziki, yavuze ko mu karere ka Rubavu aho akorera umuziki hatari hamuha amahirwe menshi yo guhura n’ibyamamare bikomeye mu gihugu ariko azakomeza gutanga ibye byose kugira ngo n’abo bahuye bazajye bamwirahira, abahe ibye byose.
Producer Bertzbeat akomeza kugaragaza ko ari umwe mu basore bakiri bato bashoboye kandi bafite inyota yo gukora umuziki
Element ashinjwa na Yampano kudaha agaciro abahanzi bose ahubwo akagira bamwe atonesha bitewe n'ubucuti bafitanye
Yampano akunze kugaragaza ko abaye afite umuntu ufite ubushake bwo gukora umuziki bagerana ku bintu bikomeye
Reba indirimbo "Amola" ya Social Mulla yakozwe na Beartzbeat
">
Reba indirimbo "Ngo" ya Yampano na Papa Cyangwe yakozwe na Beartzbeat
TANGA IGITECYEREZO