Kigali

Uyitoza guhamiriza bwacya ikakurusha! Ishyaka ry'Intore bashyize iherezo ku bwiru bw'Ibihame by'Imana

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:7/01/2025 13:19
0


Nyuma y'uko bivuzwe ko ryacitsemo ibice bikagirwa Ubwiru.Itorero Ishyaka Ry'Intore ryashibutse ku Bihame by'Imana ryateguje igitaramo cyitezwemo kubaka amateka mashya aho abari ku ruhembe barimo Ruti Joel hamwe, Cyogere, Umukondo Gatore ndetse n'abandi.



Mu mwaka ushize wa 2024, nibwo hacicikanye  amakuru avuga ko itorero Ibihame by'Imana ryacitsemo Kabiri nyuma y'ubwumvikane buke bwaranze abarigize ariko bigirwa ubwiru gusa bamwe muri bo baje kubihamiriza InyaRwanda bavuga ko mu byatumye ibi byose biba  harimo kurwanira ubuyobozi.

Ku isonga Ruti Joel yashyirwaga mu majwi n'abatari bake, bamushinja gusenya iri torero Ibihame by'Imana ryari rimaze kuba ubukombe.

Ku rundi  ruhande Cyogere wari uzwi cyane mu kunezeza  abakunzi b'iri torero, nawe yashyizwe mu majwi, avugwa mu barisenye  bidateye kabiri hamenyekana amakuru ko aba bombi bashinze iryabo  baryita Ishyaka  ry'Intore.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025,  itorero Ishyaka ry'Intore bamaze guteguza igitaramo cyabo bwite kizagaragaramo byeruye abavuye mu Bihame by'Imana.

Iki gitaramo  cy'Ishyaka ry'Intore  ni ikimenyetso simusiga ko Itorero  Ibihame by'Imana ryacitsemo ibice.

Ni igitaramo kizaba tariki 25 Mutarama 2025, kibere  muri Camp Kigali aho  kugeza ubu n'amatike yacyo yashyizwe hanze.

Ruti Joel  asanzwe ari umuhanzi ufite izina rikomeye muri gakondo 

Cyogere 

Umukondo Gatore  mu bari ku ruhembe rw'itorero Ishyaka ry'Intore 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND