Indirimbo "Kautaka" y’umuhanzi Jaivah wo muri Tanzania, iri mu nzira yo guhindura amateka ye, aho imaze gukundwa cyane n'icyamamare Burna Boy. Ubu Jaivah ari gutegura gusohora Remix y’iyi ndirimbo yakoranye n’aba bahanzi b’ibyamamare muri Nigeria, muri gahunda yo kugera ku rwego mpuzamahanga.
Indirimbo "Kautaka" imaze kugera ku rwego rukomeye muri Tanzania, ndetse imaze kwaguka no gukundwa cyane muri Nigeria, aho abakunzi b’umuziki batangiye kuyiririmba, bakanayishimira mu buryo budasanzwe.
Jaivah akaba yarabonye amahirwe yo gukora remix n’aba bahanzi bakomeye bo muri Nigeria, aho bakomeje kugaragaza urukundo bakunda iyi ndirimbo.
Amashusho yabo bari muri studio hanze ku mbuga nkoranyambaga birerekana ko barimo gushima no gushyigikira "Kautaka". Ibi byose byerekana neza uburyo iyi ndirimbo ifite uruhare runini mu muziki w’Afurika muri iki gihe.
Guhuza kwa Jaivah n’abahanzi bo muri Nigeria byamushyize mu mwanya w’umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, bityo bikaba bigaragaza ko impano yo muri Tanzania iri kwigarurira imitima ya benshi ku mugabane w'Afurika.
Byitezwe ko remix ya "Kautaka" izakorwa n’abahanzi nka Burna Boy, Flavour, Phyno na Jaivah izagira ingaruka zikomeye, ndetse ikagera ku rwego rw’ibyiza kurushaho.
"Kautaka" ntabwo ari indirimbo gusa, ahubwo ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ko umuziki wa Tanzania uri gutera intambwe ikomeye. Ibi byerekana ko Jaivah agiye kugaragaza impano ye muri Afurika yose, kandi bitanga icyizere cy’uko umuziki wa Bongo Fleva uzakomeza kumenyekana ku rwego rw'Isi.
Burna Boy yabengutse indirimbo y'umuhanzi wo muri Tanzania
Jaivah yateye intambwe imuganisha ku rwego mpuzamahanga
TANGA IGITECYEREZO