Kigali

NBA: Oklahoma City Thunder yujuje intsinzi 15 zikurikiranye, Cavaliers nayo iratsinda

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:6/01/2025 12:54
0


Ikipe ya Oklahoma City Thunder yakoze amateka ikomeza itsinda imikino 15 ikurikiranye, ikaba iyoboye agace k’Uburengerazuba. Mu gihe Cavaliers nayo yatsinze umukino wa 10, iyobora NBA.



Shai Gilgeous-Alexander yongeye kwigaragaza mu kibuga, atsinda amanota 33 mu mukino Thunder yatsinzemo Boston Celtics ku manota 105-92. Ikipe ya Thunder yihagazeho cyane mu gice cya kabiri, ituma Celtics itabasha kwinjiza amanota menshi.

Mu gace ka nyuma, Luguentz Dort yabaye intwari, atsinda amanota 11 muri 14 yatsinze muri rusange, harimo imipira itatu ya “three-pointers” yihuse yatumye abafana b’iyo kipe ya Oklahoma City Thunder bahaguruka.

Nyuma y’umukino, Dort yabwiye abanyamakuru Ati "Twubakiye ku bucuti n’imikoranire myiza mu kibuga. Turi mu bihe byiza kandi twishimiye uko ibintu bitugendekera,"

Thunder, imaze gutsinda imikino 30, itsindwa imikino 5 mu mikino 35 imaze gukina, Ku wa gatatu izakina na Cavaliers mu mukino utegerejwe cyane, nyuma yo kuba yaratsinze Knicks na Celtics mu mikino ibanza.

Ku rundi ruhande Cleveland Cavaliers, ikiyoboye Uburasirazuba, yageze ku ntsinzi ya 10 ikurikiranye itsinda Charlotte Hornets ku manota 115-105.

Muri uyu mukino Darius Garland na Jarrett Allen bigaragaje cyane, buri wese agatanga umusaruro ukomeye. Donovan Mitchell nawe yatsinze amanota 19, nubwo yatangiye umukino yitwaye nabi.

Cavaliers iri ku mwanya wa mbere muri NBA, ikaba ifite urugendo rwiza rwo gutsinda imikino 18 muri 19 yakiniye mu rugo.

Mu yindi mikino Houston Rockets yatsinze Los Angeles Lakers ku manota 119-115. LeBron James yari yitwaye neza, ariko Rockets yihagazeho. Sacramento Kings yatunguye Warriors, ibatsinda ku manota 129-99. Malik Monk na Domantas Sabonis bari ku rwego rwo hejuru mu mukino.:

NBA igeze aharyoshye, Ikipe ya Thunder ihanganye n’amakipe akomeye, nayo ikomeje gukora amateka mashya. Cavaliers nayo, ikiyoboye Eastern Conference, ikomeje guhamya ko ari ikipe ikomeye itazorohera uwo ari we wese mu mikino ya playoffs.

Oklahoma City Thunders yihanangirije Boston Celtics ifite iki gikombe giheruka

Cleveland Cavariers yihanangirije Charlotte Hornets






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND