Kigali

Ubukonje mu Bwongereza bwatumye ibibuga by'indege bihagarika ingendo mu gihe cy'agateganyo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/01/2025 8:33
0


Ikibuga cy’indege cya Manchester n’icya Liverpool John Lennon byafunze amayira y’indege ku Cyumweru mu gitondo kubera urubura rwinshi.



Mu gitondo cyo ku Cyumweru ibipimo by’imvura n’urubura byageze kuri sentimetero 30 mu bice bimwe by’igihugu nk'uko tubicyesha Manchester evening news. Ni mu gihe ubushyuhe bwasubiye kuri dogere -11C mu gace ka Loch Glascarnoch muri Ecosse.

Birmingham yahagaritse ingendo mu ijoro ryashize kugira ngo hakoreshwe imashini zisukura amayira, ariko ubu yagarutse mu bikorwa, kimwe na Manchester Airport nayo yari yahagaritse ibikorwa byayo. Abagenzi barenga 20% ku kibuga cya Manchester bahuye n’ibibazo byo gutinda mu ndege zabo, bamwe bategereje amasaha arenga abiri.

Ikigo cy'iteganyagihe cy’Ubwongereza (Met Office) cyatanze impuruza ku gihugu cyose, kibamenyesha ko urubura n’imvura bishobora kugira ingaruka ku ngendo no ku mibereho y’abantu. Ikirere gikonje gishobora kugera ku bice 70% by’igihugu, naho ibice byo hejuru nka Wales n’ahantu h’imisozi miremire bigerwaho na sentimetero 40 z'urubura.

Abagenzi bose basabwa gukoresha uburyo bw'itumanaho ku buryo buhoraho kugira ngo bamenye amakuru agezweho. Indege nyinshi zikomeje guhagarara izindi zikajya mu bindi bihugu.

Mu gihe abaganga bakomeje kugira impungenge ku ngaruka z’ibihe bikonje ku barwayi n'abakuze, abatuye mu bice by'icyaro basabwa gukomeza kwitwararika kuko ibice byinshi byatangiye kugirwaho ingaruka n'ubukonje bukabije.

Mu Bwongereza hari ubukonje bwinshi cyane


Umwanditsi TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND