Kigali

Umwami Musinga yavumye abana be: Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/01/2025 9:44
1


Tariki ya 5 Mutarama ni umunsi wa 5 mu minsi igize umwaka wa 2025 ukiri mu ntangiriro.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki:

1895: Umunyabugenge w’Umudage Wilhelm Röntgen, yavumbuye Rayons X.

1909: Panama yabonye ubwigenge nyuma y’igihe kirekire ikoronizwa na Colombia.

1930: Umwami Musinga yavumye abana be bashakaga kuba abakiristu.

1918: Ishyaka ryitwaga Committee for a German Workers Peace ryarashinzwe mu Budage. Iri ni ryo ryaje kubyara ishyaka ry’aba-Nazi ryakoze amabi menshi arimo na jenoside y’Abayahudi.

1940: Radiyo FM yamurikiwe bwa mbere ku mugaragaro ikigo gikora ibijyanye n’itumanaho cyitwa Federal Communications Commission.

1944: Ikinyamakuru Daily Mail cyabaye icya mbere mu kwambukiranya inyanja kijya gusomerwa ahandi.

1945: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zemeye ubutegetsi bwa Poland.

1945: Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imbere ya Kongere yaciye iteka ry’icyaje kumwitirirwa ari cyo Eisenhower Doctrine.

1969: Abasoviyete bajugunye icyogajuru cya kabiri mu kirere kuri Venus, kigerayo nyuma y’amezi ane.

1971: Habaye umukino mpuzamahanga ukomeye mu mateka ya cricket wahuje u Bwongereza na Australia ubera ku kibuga cy’i Melbourne.

1972: Richard Nixon wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije gahunda yo gukurikirana ibyogajuru.

1974: Kuri sitasiyo ya Vanda iherereye muri Antarctica hapimwe ubushyuhe bungana na +59°F, ni ukuvuga dogere 15 ku gipimo cya Celcius. Ubu nibwo bushyuhe bwo hejuru cyane bwari bugaragaye mu mateka ya Antarctica.

1991: Ingabo za Georgia zinjiye mu Mujyi wa Tskhinvali uherereye mu cyahoze cyitwa South Ossetia ho muri Georgia. Ibi byabaye imbarutso ku ntambara izwi cyane mu mateka ya Georgia yitwa South Ossetia War yabaye1991-1992.

2005: Michael E. Brown, Chad Trujillo hamwe na David L. Rabinowitz bavumbuye Eris, umubumbe muto cyane mu isanzure. Ibi baje kubigeraho bifashishije amafoto yari yafatiwe ahitwa Palomar Observatory.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1985: Diego Vera, umukinnyi wamamaye mu mupira w’amaguru ukomoka muri Uruguay.

1985: Yoon So-Yi, umukobwa ukomoka muri Koreya y’Epfo uzwi cyane mu gukina filimi.

1991: Daniel Pacheco umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1066: Édouard le Confesseur, Umwami w’u Bwongereza.

1477: Charles le Téméraire mu ntambara yiswe bataille de Nancy.

1933: Calvin Coolidge, Perezida wa 30 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1981: Harold Clayton Urey, Umunyabutabire w’Umunyamerika wahawe igihembo cyitiriwe Nobel cy’Ubutabire (Prix Nobel de chimie) mu 1934

2003: Massimo Girotti, umukinnyi w’amafilime ukomoka mu Butaliyani.

2004: Norman Heatley,umwe mu bagize itsinda ryavumbuye umuti wa Penicillin uzwiho kuvura indwara nyinshi. Uyu muti wavumburiwe muri Kaminuza ya Oxford.

2009: Griffin Bell, umunyamategeko ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BUGINGO Abel1 day ago
    Umwami Musinga rwose yakoze neza, turamukeje



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND