Kigali

Imyitwarire 5 ishobora gutuma abantu bakwanga: Ibyo ugomba kumenya

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:5/01/2025 12:43
0


Mu isi, aho kubana neza n'abandi ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ni ngombwa kwita ku bijyanye n'uburyo tubanira abandi. Nubwo twese dufite intege nke, imyitwarire imwe n'imwe ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buryo abandi bakubona.



Dore imyitwarire itanu ishobora gutuma abantu bakwanga, akenshi ntubimenye nk'uko abahanga mu by'imibanire n'ubuzima bwo mu mutwe babivuga.

1.Guhora utekereza ikibi (negativity), gukomeza kwibanda ku bibazo no gukomeza kubona ibintu byose mu buryo butari bwiza, uhora ubona ibitagenda gusa, kandi wumva ko nta kuntu cyiza kiri muri bagenzi bawe, bishobora kuba intandaro yo gutuma abandi bakwirinda. Nubwo ari ibisanzwe ko wabona ikitagenda, guhora ufite imitekerereze mibi, si byiza, bishobora rero gutuma ibiganiro ugirana n'abandi bibabera umutwaro. Abantu bakunze kwirinda abagaragaza imyumvire yo kutizera, kuko bishobora kubangamira umwuka mwiza. Guhindura imitekerereze yawe ugashyira imbere ibyiza no gushaka ibisubizo bishobora gutuma imibanire iba myiza kuri bose.

2.Kwishyira hejuru no Kwiyemera, nta muntu ushaka kumva ko ari hasi, cyane cyane mu nshuti ze. Kwishyira hejuru, gusuzugura ibitekerezo by'abandi, cyangwa guhora ugerageza kurusha abandi, bishobora gutuma abantu bakurakarira, ndetse bakakwanga. Abantu ntibishimira kuba hafi y’abantu batekereza ko ari bo bonyine bafite agaciro mu muryango, mu kazi cyangwa se mu ishuri. Ubumuntu n'icyubahiro bifite akamaro mu kubaka umubano wiza, haba mu buzima bwite cyangwa mu kazi, iyo wishyize hejuru rero, bishobora gutuma anandi bakwanga, bakanagwerageza kuguhunga.

3.Kurogoya no guca mu ijambo bagenzi bawe (bigaragaza agasuzuguro), iyo uvugiyemo umuntu cyangwa ukamurogoya atararangiza kuvuga, uba ugaragaje ko ibitekerezo n’ibyifuzo bye nta gaciro bifite. Iyi myitwarire ishobora gutuma abandi bumva ko wabasuzugiye cyangwa ibitekerezo byabo bidafite akamaro. Kwita ku kumva neza no gutanga umwanya ku wundi ngo arangize kuvuga mbere yo kuvuga, bishobora gufasha cyane mu gukomeza umubano mwiza, ushingiye ku kubahana.

4.Kutaba inyangamugayo (kutavugisha ukuri), ubunyangamugayo niyo nkingi y’umubano mwiza, kandi kutavuga ukuri bishobora guteza amakimbirane no kutizerana. Kubaka icyizere binyuze mu kuba intangarugero mu mvugo no mu bikorwa ni ingenzi mu guha agaciro umubano ukomeye kandi mwiza muri bagenzi bawe, iyo utari inyangamugayo rero bituma abantu batakwiyumvamo ndetse bakaba nta cyizere bakugirira.

5.Kutagira Impuhwe (bifatwa nko kubura ubumuntu), impuhwe ni ubushobozi bwo kumva no kwishyira mu mwanya wa bagenzi bawe mu gihe bafite agahinda . Kutagira impuhwe bishobora gutuma abandi bumva utabashyigikiye, cyangwa utabitayeho, cyane cyane mu gihe bafite ibibazo bikomeye. Abantu bakunze kwirinda abatita ku marangamutima yabo cyangwa batabereka ko babitayeho mu bihe by'akaga.

Tugomba kumenya rero ko imyitwarire yacu igira uruhare runini mu mubano dufitanye n’abandi. Guhora utekereza ikibi, kwishyira hejuru, kurogoya abandi, kutaba inyangamugayo, no kutagira impuhwe ni bimwe mu bintu bishobora gutuma abantu batakubona neza, bakanakwanga.

Ni ngombwa kwita ku myitwarire yacu, tukaba intangarugero mu kubana n’abandi, kugira ngo twubake umubano mwiza kandi uhamye mu buzima bwacu bwa buri munsi. Kwitwararika no kugira impuhwe ku bandi ni ingenzi mu kubaka ubucuti nyabwo n’ubuzima bufite intego.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND