Kigali

Tomiko Itooka wari umuntu mukuru ku isi yitabye Imana ku myaka 116 - Byinshi ku buzima bwe

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:4/01/2025 16:18
0


Tomiko Itooka wari uzwi nk'umuntu mukuru ku Isi, yitabye Imana ku myaka 116 nk’uko byemejwe na Guinness World Records.



Tomoko Itooka yapfuye uyu munsi tariki 04 Mutarama 2025, mu karere ka Ashiya, mu Ntara ya Hyogo mu Buyapani aho yari ari kwitabwaho n'abaganga. Itooka yari yaratangajwe nk'umuntu mukuru ku isi nyuma y’urupfu rwa Maria Branyas Morera wo muri Espagne mu kwezi kwa Kanama 2024.

Itooka yavutse muri Gicurasi 1908, imyaka itandatu mbere y'intambara ya mbere y’Isi ndetse muri uwo mwaka ni bwo imodoka ya Ford Model T yashyizwe ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Yabayeho mu bihe bidasanzwe birimo intambara z’isi, indwara z’ibyorezo ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Yemejwe nk’umuntu mukuru kurusha abandi kandi yahawe igihembo cya Guinness World Records ku munsi w’Ibirori byo kubaha Abasheshe Akanguhe mu Buyapani.

Ryosuke Takashima w'imyaka 27, akaba Meya w’Umujyi wa Ashiya, yashyize ahagaragara ubutumwa bwo kumushimira, avuga ati: “Madamu Itooka yaranzwe n'ubutwari n’icyizere binyuze mu buzima bwe bwiza. Turamushimira cyane."

Itooka yakundaga siporo nka Volleyball, ndetse yagiye kuzamuka umusozi wa Mount Ontake ureshya na mereto 3,067 inshuro ebyiri. Mu myaka ye yo mu zabukuru kandi yakundaga kurya imineke ndetse n’ibinyobwa bya Calpis, ikinyobwa gikunzwe cyane mu Buyapani.

Itooka yashinze urugo afite imyaka 20, abyara abana babiri b’abakobwa n’abahungu babiri. Mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi, yatangiye gukora mu ruganda rw’umugabo we rw’imyenda. Nyuma y’urupfu rw’umugabo we mu 1979, yaje gutura wenyine n'abana be mu mujyi wa Nara kugeza mu myaka ye yo mu zabukuru.

Nk’uko byagaragajwe muri Nzeri 2024, u Buyapani bufite abantu barenga 95,000 bageze ku myaka 100 cyangwa bayirengeje, aho abagera kuri 88% ari abagore. Nyuma y’urupfu rwa Itooka, Inah Canabarro Lucas umupadiri w’umubrazil nawe ufite imyaka 116 niwe usigaye ari umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi.

Urupfu rwa Madamu Itooka rwababaje benshi, kandi ubuzima bwe bwiza buzahora bwibukwa nk'ishimwe ku bantu bose ku Isi.


Tomiko Itook yitabye Imana ku myaka 116






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND