Kigali

Yararusimbutse! Umwana w'imyaka 7 yamaze iminsi itanu mu ishyamba ririmo intare n'inzovu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2025 22:09
0


Mu ishyamba ririmo intare n'izindi nyamaswa z'inkazi, umwana w'umuhungu yabashije kurimaramo iminsi itanu atunzwe n'imbuto zo mu gasozi, ibintu bidakunze kubaho.



Umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi wo muri Zimbabwe yarokotse inyamaswa iminsi itanu ari mu ishyamba rya Matusadona, ahantu hazwiho kuba hari intare n’inzovu nyinshi, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe palike n’inyamaswa (ZimParks).

Tinotenda Pudu, wafashijwe n'ubuhanga bwo kubaho mu buryo bw'ubwirinzi, yibereye mu ishyamba ryambukiranya 1,470 km² (570 square miles), aho harimo intare zirenga 40 nk'uko bigaragazwa na Matusadona Biodiversity Conservation/African parks. Yagenze kirometero 49 (30 miles) uvuye mu rugo nk’uko byavuzwe na Depite Mutsa Murombedzi.

Uyu mwana yarokotse yifashishije imbuto z’ishyamba akanacukura utwobo mu butaka kugira ngo abone amazi yo kunywa. Abaturage bo mu karere ka Nyaminyami aho yakomokaga, bakoze ibishoboka, bashyiraho itsinda rishakisha ndetse bakoresha ibikoresho by'amajwi bityo bashaka kumugarura ariko ntibabasha kumubona.

Ku munsi wa gatanu, Tinotenda yabonye imodoka y'abarinzi b'ishyamba, ariruka ayisanga, ariko ntiyayigeraho ako kanya. Nyuma y'iminota mike, abarinzi basanze ibimenyetso by’inzira n’amaguru ye aho yanyuze, maze baza kumubona.

Abantu barenga 85% bakurikiranye iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga bashimagije uyu mwana w'umuhungu ku bushobozi n’imbaraga yagaragaje nk'uko bitangazwa na BBC.

Umwe yagize ati: “Ibi birenze ibyo umuntu yakumva. Partnering for pangolin/African parks” Undi ati: “Azagira inkuru ikomeye yo kuvuga mu ishuri.” 

Uyu mwana yarokotse mu buryo abantu benshi batigeze batekereza, bikagaragaza uburyo bw’ubuhanga mu mibereho yakuranye mu gace ke.

Yarokotse mu buryo bw'igitangaza kuko ishyamba yari arimo ribarizwamo imyamaswa nyinshi z'inkazi


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND