Awilo Longomba,ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , yanditse amateka akomeye muri muzika y’Afurika, cyane cyane muri Nigeria, aho yamenyekanye cyane kurusha uko yari azwi mu gihugu cye.
Awilo Longomba yaciye agahigo gakomeye muri Nigeria,kugeza aho na n'ubu tumwe mu duhigo yaciye nta n'umwe mu bahanzi ba Nigeria uragera ku rwego rwe.
Mu mwaka wa 2000, yagerageje ibidasanzwe, ubwo yataramiraga abitabiriye ibirori muri Stade y'igihugu muri Surulere, Lagos akuzuza abantu iyo Stade ijyamo 45,000. Kugeza ubu, nta muhanzi n’umwe wageze ku rwego rwo kuzuza iyi Stade.
Muri 2000, Awilo Longomba yaje gutaramira muri Stade yitwa Nnamdi Azikiwe muri Enugu, aho yataramiye abantu 22,000, agahesha igihugu cya Kongo ishema rikomeye. Nyuma y’imyaka 3, mu 2003, yaje gutaramira muri Trade Fair Complex ahitwa Jalingo muri Leta ya Taraba, ibyo bikomeza kugaragaza ubukombe bwe muri Nigeria.
Awilo Longomba yamenyekanye nk’umuhanzi w’umuhanga kandi ufite impano idasanzwe mu kuririmba ndetse no mu guhanga udushya mu muziki. ri mu bahanzi ba mbere muri Nigeria ndetse yarakunzwe cyane ku buryo abenshi bagiye bavuga ko yari umuhanzi w’umwihariko muri icyo gihe. Uku kwamamara kwe, kwatumye atera intambwe ikomeye.
Mu 2007, Awilo Longomba yitabiriye ibirori bikomeye bya KORA Awards, byabereye muri Abuja, Nigeria, ikindi kimenyetso cy’uko ari umwe mu bahanzi b’ibanze bo muri Afurika.
Yongeye kugaragaza impano ye muri 2014 ubwo yagaragaye muri MTN Project Fame, ibi byose byerekanye ko izina rye rikomeje kuba ikimenyabose mu muziki.
Nubwo Awilo Longomba avuka mu gihugu kivuga Igifaransa, abamukurikira benshi muri Nigeria bamukundaga cyane kurusha uko yari azwi mu gihugu cye hatitawe ku rurimi yaririmbagamo.
Uyu muhanzi yakoze amateka ashimishije kandi yabaye icyitegererezo ku bahanzi bagenzi be baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Awilo Longomba agaragaza ko ibintu byose bishoboka nk’umuhanzi w’umwihariko mu mateka ya muzika ya Afurika.
">IMWE MU NDIRIMBO ZE ZAKUNZWE
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO