Mu mwaka w’imikino wa 2023-24, Vision FC na Rutsiro FC ni zo kipe zabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda {Rwanda Premier League}.
Mu mwaka wa 2024-25, izi kipe ziri gukora uko zishoboye ngo zihangane no kutisanga zisubiye mu cyiciro cya kabiri cyane ko amakipe mashya mu cyiociro cya mbere akunze kugorwa no kwisanga muri shampiyona. Hano turagaruka ku buryo izi kipe zasoje imikino 15 ibanza y’iyi shampiyona n’uko byazigendekeye.
Ikipe ya Vision FC imikino 15 ya
mbere muri Rwanda Premier League yaranzwe no kunyura mu bihe bitoroshye, kuko
yatangiye shampiyona iri kumwe n’umutoza Calum Shaun Selby, ariko yaje gutandukana
na we nyuma y’igihe gito. Ubu iyi kipe iratozwa na Mbarushimana Abdou.
Imikino 15 ibanza irangiye, Vision
FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 12. Gusa, ibintu bishobora guhinduka Kuko mu
gihe Etincelles FC yatsinda umukino w’imirarane ifite, Vision yakwisanga isoje
imikino ibanza ya shampiyona iri mu murongo utukura.
Uko Vision FC yitwaye mu mikino 15
ibanza
Yatsinze: Marins FC (4-0), Bugesera (2-1), Musanze (3-0).
Yanganyije: Muhazi United (1-1), Police FC (0-0), Etincelles (1-1).
Yatsinzwe: Gorilla (1-0), Rutsiro (1-0), Mukura (2-1), AS Kigali
(2-1), Amagaju (3-1), APR FC (2-1), Rayon Sports (3-0), Gasogi United (3-0),
Kiyovu (3-2).
Nubwo Vision FC yabonye intsinzi
ebyiri zikurikiranya kuri Marines na Bugesera, imikino ikomeye y’andi makipe
nka Rayon Sports, APR FC, na Gasogi United yarayigoye cyane ndetse ubu ikaba
iri mu ngamba zo kugerageza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura muri
shampiyona.
InyaRwanda yagize amatsiko yo
kumenya impamvu ikipe ya Vision FC yagize intangiriro mbi za shampiyona, iganira n’umuvugizi wayo Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager n’uko agira ati: ”Byapfiriye mu kutamenyera icyiciro cya mbere ikipe yari igiyemo kandi murabizi
ko iyo ugiye ahantu hashya harakugora."
Umuvugizi wa Vision Fc yashimangiye ko kuba abakinnyi bayo ari ubwa mbere bari bahuye bataziranye nabyo biri mu byabakozeho, kuko igihe cyo kumenyerana nacyo cyatumye ikipe idahuza.
Ati: “Byafashe
igihe kinini ngo abakinnyi bamenyerane kuko benshi ni bashya mu ikipe abandi ni
abanyamahanga, ikindi ni ubunararibonye buke, kuko abakinnyi dufite abenshi ni
ubwa mbere bari bakinnye icyiciro cya mbere.
Umuvugizi wa Vision Fc yavuze ko mu gice cya kabiri cya shampiyona ikipe igiye kugarukana imbaraga zidasanzwe cyane harimo no kugura abakinnyi bafite ubunararibonye muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere
Yavuze kandi bazagerageza gukosora amakosa yagiye abaranga mu
mikino yo mu gice cya mbere cya shampiyona, cyane ko abona gutsindwa byaraturukaga
ku bunararibonye bucye bwa shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Rutsiro
FC yo yaranzwe no Gutsinda no Kwigaragaza
Ku rundi ruhande, Rutsiro FC nayo
yazamukanye na Vision Fc zivuye mu cyiciro cya kabiri zije mu cyiciro cya mbere
yagaragaje imbaraga mu mikino 15 ibanza, isoza iri ku mwanya wa 6 n’amanota 21.
Gusa, ibintu bishobora guhinduka mu gihe Gasogi United yatsinda ikirarane ifite
ubwo Rutsiro yakwisanga isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa karindi.
Igice cya mbere cya shampiyona
gisize ikipe ya Rutsiro FC iranzwe no kwigaragaza imbere y’amakipe akomeye,
gyusa ikagorwa n’amakipe asa n’aho akiri mato ariko yatsinze imikino y’ingenzi yayifashije
kugira umwanya mwiza ku rutonde rw’agateganyo.
Uko Rutsiro FC yitwaye mu mikino 15
ibanza
Yatsinze: Vision FC (1-0), Bugesera (3-2), Mukura (3-0), Amagaju (2-1),
Gorilla (2-1).
Yanganyije: APR FC (0-0), AS Kigali (0-0), Etincelles (0-0), Kiyovu
(0-0), Marines (1-1), Musanze (0-0).
Yatsinzwe: Rayon Sports (1-0), Muhazi United (1-0), Gasogi United
(1-0), Police FC (3-2).
Imikino nk’iyo Rutsiro FC yatsinze
Mukura na Gorilla, ndetse n’igitego cy’intsinzi kuri Bugesera, byatumye ikomeza
kwiyubaka no kwitwara neza.
Perezida wa Rutsiro Nsanzineza
Erneste yahamirije InyaRwanda ko gahunda ari ugukomeza kwitwara neza muri
shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kuko kuba imikino 15 ibanza muri
shampiyona isojwe bari ku mwanya wa 6 byanyuze abanya Rutsiro cyane.
Nsanzineza Erneste yagize ati: ”Kuba turi ku mwanya wa Gatandatu ni ibintu dukomeje kwakira neza, ni iby’agaciro kandi ni ibyo kwishyimira. Tutagiye kure ibanga twakoresheje ni abakinnyi twaguze kandi batanze igisubizo.
Shampiyona yatangiye abakinnyi bacu bari
kumenyerana kuko mbere gato y’ibyumweru bitatu twagize imikino ya Gicuti,
Twatangiye imyitozo hakiri kare ndetse ubuyobozi nabwo buba hafi y’abakinnyi.
Muri Rutsiro FC nyuma y’imikino
itatu dukora inama tureba uko duhagaze ibyo gushima tukabishima, ndetse
tugakosora ibikwiye gukosoka, ndetse tukiha intego hamwe n’abakinnyi n’abatoza
n’ubwo atari ko zose twazigeragaho uko tubishaka".
Perezida wa Rutsiro FC Ernest kandi
yavuze ko kuba Rutsiro yaritwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona, mu mikino
yo kwishyura bazitwara neza kurushaho, kuko bagiye kugura abandi bakibbyi
bazayifasha kwitwara neza muri shampiyona, ndetse aniha n’intego yo gusoza
shampiyona iri mu makipe atanu ya mbere.
Erneste yakomeje agira ati “Hari
abakinnyi nka batatu twatangiye gutekerezaho kuko hari babiri baturuka muri
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umunyarwanda umwe tukiri mu
buganiro n’ubwo bitaracamo.
Ubu mu ikipe twakinaga turi abakinnyi 23. Ubu dukeneye kongeramo imbaraga kuko tugenda tugiramo n’imvune, byanze bikunze tugomba gukina tukagerageza tukaza mu myanya myiza ishoboka. Mu gice cya kabiri cya shampiyona twitege Rutsiro y’umuriro kurusha iyo twari tuzi Rutsiro Fc izasoreza mu myanya itanu ya mbere.
Rutsiro Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere imaze kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri, ikomeje guhangamura amakipe mu Rwanda ndetse ifite intego yo gusoreza mu makipe atanu ya mbere
Vision Fc yo yagowe n'igice cya mbere cya shampiyona y'u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO