Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Espagne na Manchester City, Rodrigo Hernández Cascante yasubije Cristiano Ronaldo wavuze ko Ballon d'Or yatwaye yari ikwiye umukinnyi wa Real Madrid, Vinicius Junior.
Mu Cyumweru gishize ubwo hatangwaga ibihembo bya Globe Soccer ku bakinnyi, abatoza ndetse n'amakipe yitwaye neza mu mwaka wa 2024 mu birori byabereye i Dubai, Cristiano yavuze ko Vinicius Junior ari we wari ukwiriye gutwara igihembo cya Ballon d'Or ya 2024 bijyanye nuko yatwaye igikombe cya Champions League akaba yaranatsinze ku mukino wa nyuma.
Yagize ati "Njye mbona, Vinícius yari akwiriye gutsindira umupira wa zahabu [Ballon d'Or ]. Ni akarengane ku bwanjye. Ndavuga hano imbere ya buri wese. Bayihaye Rodri na we yari abikwiye, ariko bakagombye kuba barayihaye Vinícius kuko yatwaye igikombe cya UEFA Champions League kandi yatsinze igitego ku mukino wa nyuma."
Uyu mukinnyi yavuze ko buri gihe ibi bihembo bya Ballon d'Or bihora bimeze kimwe akaba ariyo mpamvu yikundira ibya Globe Soccer kuko byo bica mu mucyo.
Nyuma y'ibi, Rodri yasubije Cristiano Ronaldo avuga ko byamutunguye bijyanye n'uko uyu mukinnyi azi uburyo Ballon d'Or itangwa. Yagize ati "Byarantunguye mu by'ukuri, kuko azi iki gihembo kurusha undi muntu uwo ari we wese uko gikora kandi ikiruta byose azi uko uwatsinze atorwa.
Uyu mwaka, abanyamakuru batoye bemeje ko ngomba gutsinda. Aba banyamakuru bamwe birashoboka ko bamutoye kugira ngo atsinde mu gihe runaka, kandi ndatekereza ko yemeranyije nabo icyo gihe".
Uyu mukinnyi ufite ikibazo cy'imvune ndetse akaza atazongera gukandagira mu kibuga muri uyu mwaka w'imikino, yavuze ko kuva yatwara Ballon d'Or ubuzima bwe bwahindutse cyane ndetse ko uko yitwaraga mu bantu mbere byahindutse.
Rodri yavuze ko yatunguwe n'ibyo Cristiano Ronaldo yavuze kandi ari umuntu usanzwe uzi uko Ballon d'Or itangwa
TANGA IGITECYEREZO