Umuririmbyi w’umunya-Kenya, Jacob Obunga wamamaye nka Otile Brown yongeye guhuza imbaraga akorana indirimbo ya Kabiri na mugenzi we Mugisha Benjamin [The Ben] mbere y’uko asoza urugendo rwe rwa mbere yari akoreye i Kigali.
Uyu mugabo yari mu Rwanda kuva ku wa 1 Mutarama 2025, aho yaririmbye mu gitaramo cya The Ben cyabereye muri BK Arena, yahuriyemo n’abandi bahanzi. Ubwo yageraga i Kigali, yari kumwe n’umugore we ndetse yagaragaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe.
Ari ku rubyiniro, yavuze ko The Ben ari inshuti ye y’akadasohoka, kandi ko yagiye anamuba hafi no mu bihe by’ubwigunge. Ibi byanashimangiwe na The Ben mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Otile Brown yasubitse gahunda z’akazi yari afite tariki ya 1 Mutarama 2025 ‘yemera kuza kwifatanya nanjye’.
Yavuze ko Otile ari inshuti ye, bityo agomba kumushimira mu ruhame. Ibi byatumye aba bahanzi bombi batekereza umushinga bahuriraho, ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 2 Mutarama 2025 ahagana Saa Sita z’ijoro, bari muri studio ya Country Records mu ikorwa ry’indirimbo yabo ya Kabiri.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Kozzy; ni nawe wakoze zimwe mu ndirimbo za The Ben zirimo ‘Ni Forever’ yatuye umugore we Uwicyeza Pamella.
Otile Brown asanzwe afitanye umubano wihariye na The Ben, ndetse bafitanye indirimbo yaciye ibintu hanze aha ‘Can’t get enough’ banaririmbye mu gitaramo.
Uyu mugabo yabonye izuba ku wa 21 Werurwe 1994, avukira mu gace ka Miritini mu Mujyi wa Mombasa. Avuka mu muryango w’abana bana, abasore batatu n’umukobwa umwe.
Inyandiko nyinshi zimuvugaho, zigaragaza ko yatangiye urugendo rw’umuziki afite imyaka 13 y’amavuko, ubwo yatangiraga kwandika indirimbo no kuririmba.
Mu busanzwe akora imiziki yibanda cyane ku njyana ya R&B, ariko benshi bamuzi nk’umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi wa gitari akaba n’umukinnyi wa filime.
Ibinyamakuru
byo muri Kenya, bivugwa ko yahanzwe amaso nyuma yo gukorana indirimbo ‘Imaginary
Love’ na Khaligraph Jones.
The
Ben ari kumwe Otile Brown mu ikorwa ry’indirimbo yabo ya kabiri, yakorewe muri
Country Records
Otile
Brown yataramanye na The Ben nyuma yo gusubika gahunda ze, akemera kuza
kumufasha
KANDA HANO UBASHE KUREBE UKO OTILE BROWN NA THE BEN BATARAMIYE ABANTU MURI BK ARENA KANDA
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA MBERE YA THE BEN NA OTILE BROWN
TANGA IGITECYEREZO