Kigali

Uko byari byifashe mu birori byinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya wa 2025 -AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/01/2025 7:06
0


Nk'uko hirya no hino ku Isi bigenda, Abanyarwanda baraye mu birori byo kwizihiza umwaka mushya wa 2025 no guherekeza umwaka wa 2024.



Ni ijoro riba ritegerejwe cyane n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu haba ababasha kubonesha amaso yabo ibyo birori cyangwa se ababikurikira mu bundi buryo.

Nk’uko umujyi wa Kigali wari warabitangaje, ibirori byo kurasa urufaya rw’ibishashi mu mujyi wa Kigali byabereye kuri Canal Olympia, Kigali Serena Hotel, Kigali Convention Centre ndetse no mu Imbuga Ngari (Car free zone mu mujyi).

Izi site uko ari enye, zose zari zifite umubare munini w’abantu bari baje kureba uko barasa umwaka. 

Ibi birori  byitabiriwe kuva ku mwana kugera ku musaza, byakomereje mu bikorwa bitandukanye harimo utubari, utubyiniro, resitora, insengero ndetse n’ahandi henshi hatandukanye.

Nyuma y’uko ibi birori byo kuasa urufaya rw’ibishashi byari birangiye, benshi mu bari babyitabiriye babonye umwanya uhagije wo gufatira amafoto ku mitako iri ku mihanda hirya no hino mu gihugu.

Si mu mujyi wa Kigali ibi birori byabereye ahubwo byageze no mu ntara aho mu Ntara y’Amajyepfo byabereye muri Parking ya Sitade ya Huye naho mu Ntara y’Amajyaruguru bibera mu karere ka Gicumbi.


Abatuye mu karere ka Kicukiro bakoraniye kuri Canal Olympia hanyuma batangirana umwaka barasa urufaya rw'ibishashi


Imiryango, inshuti, Abavandimwe, babonye umwanya wo guhura no kuganira


Mu gusoza umwaka, abakristo bavuye mu bice bitandukanye bazanye umutima umenetse bajya gushimira Imana ku bw'umwaka wa 2024 ndetse banayiragiza uwa 2025


Hamwe mu bakirisitu basengeye mu rusengero abandi hanze kubera ubwinshi




Kuri Kigali Convention Centre harasiwe urufaya rw'ibiashashi mu  rwego rwo kwizihiza umwaka mushya



Kubera ubwinshi bw'abantu bari bahari, bamwe byabasabye kuririra inzu ziteganye na KCC.

Amafoto:Dox/InyaRwanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND