Kendrick Lamar, umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu njyana ya Rap, arangije umwaka wa 2024 ari we muraperi ufite abumva indirimbo benshi buri kwezi ku rubuga rwa Spotify. Aho barenga Miliyoni 78.6 bumvise ibihangano bye.
Uyu muraperi w'umunyamerika, azwiho impano idasanzwe no gutanga ubutumwa bukomeye mu ndirimbo ze, akaba yarakunzwe cyane mu myaka yashize, cyane cyane mu ndirimbo nka Humble,DNA,The Heart Part 5 ndetse na album ye Mr. Morale na The Big Steppers yasohoye mu mwaka wa 2022.
Iyi mibare ishimangira imbaraga Kendrick Lamar afite mu muziki ndetse ikaba igaragaza uko ubuhanzi bwamugejeje ku rwego rwo hejuru muri Rap. Kendrick Lamar ni umwe mu baraperi bafite impano idasanzwe kandi ubuzima bwe bwo muri muzika bukomeje kugenda buzamuka.
Nyuma yo gusohora album ye yakunzwe cyane muri 2022, yakomeje kuba kw'isonga mu gusakara mu ibitangazamakuru kubera izi ndirimbo zigezweho kandi ubuyobozi bwa Spotify nabwo bugaragaza ko afite abakunzi benshi kw'isi yose.
Spotify yagaraaje ko Lamar yakomeje guha abakunzi be ibyishimo no kubatera ingufu, binyuze mu buhanzi bwe bwihariye. Gusa si ubuhanga gusa bwa muzika bwe, ahubwo ni n'uburyo yakomeje guhuza ubutumwa bukomeye n’abakunzi b'umuziki muri rusange, bityo bikamuzamura mu buryo budasanzwe mu mwaka wa 2024.
Umwanditsi: NKUSI Germain
TANGA IGITECYEREZO