Kigali

Ghana yageze ikirenge mu cy'ibihugu birimo u Rwanda

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 9:04
0


Nyuma y'uko ibihugu birimo u Rwanda bikuyeho Visa ku banyafurika, Ghana yatangaje ko yemereye abaturange bose bafite Pasiporo za Afurika kwinjira mu gihugu nta Visa bisabye, guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2025.



Ibi byemejwe na Perezida w'iki gihugu, Nana Akufo-Addo, bituma Ghana iba igihugu cya 5 muri Afurika gishyize mu bikorwa iyi gahunda igamije gushyigikira imikoranire myiza ndetse no guharanira ubufatanye mu karere.

Iyi politiki nshya ya Ghana ikaba igamije gufasha gukuraho imipaka n’amabwiriza agenga urujya n’uruza mu karere, ibinyujije mu gushyigikira ingamba z’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika mu rwego rwo koroshya ingendo no guteza imbere umubano hagati y’ibihugu. Ghana ikaba iteganya kuzamura ubukerarugendo, ubucuruzi ndetse n’ishoramari.

Iyi gahunda iteganyijwe kuzagira akamaro gakomeye ku bukungu. Ghana ikaba ifite intego yo gukurura abakerarugendo n’abashoramari bo muri Afurika no hanze yayo. Ibi bizafasha kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse bikaba bizatanga amahirwe mashya mu bucuruzi no gufungura imiryango y’abashoramari bashaka kwagura ibikorwa byabo muri Afurika.

Inkuru dukesha Rfi.fr, ivuga ko Ghana yiyongereye ku bindi bihugu bya Afurika birimo u Rwanda byamaze gufata ingamba nk’izi.

Yabitangaje ku wa kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023, ubwo yatangizaga Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC)  yaberaga  mu Rwanda,mu  ijambo rye  Perezida Kagame yagize ati: “Twakuyeho kandi inzitizi za viza ku banyagihugu bo muri buri gihugu cya Afurika hamwe n’ibindi bihugu bitari bike.

“Umunyafurika uwo ari we wese ashobora kwinjira mu ndege ijya mu Rwanda igihe cyose ashatse kandi nta kintu na kimwe azishyura kugira ngo yinjire mu gihugu”.

Ibindi  bihugu  bimaze gukuraho Visa ku  byanyafurika  harimo Kenya na Seychelles.

Umwanditsi: KUBWIMANA Solange






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND