Umuririmbyi icyashaka Davis wamamaye nka Davis D yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho yitabiriye igitaramo yatumiwemo cyambukiranya umwaka. Yaherukaga muri iki gihugu mu myaka ibiri ishize, mu bikorwa by'umuziki n'ibindi byasize bimuhuje n'abantu benshi.
Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Jeje' yakoranye na Platini, yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, ari nayo tariki ategerejweho gutaramira abakunzi be.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko yishimiye kongera gutumirwa muri
Uganda ‘mu rugendo rugamije gutaramira abafana n’abakunzi b’umuziki muri
rusange’.
Davis D yavuze ko yiteguye kuhakorera amateka, ashimangira ibigwi by’imyaka 10 ishize. Ati “Ngira ngo abitabiriye igitaramo cyanjye ‘Shine Boy Fest’ cyabereye muri Camp Kigali, babonye uburyo nari nateguye, rero no kuri iyi nshuro niko bizagenda. Buri gihe, iyo umuhanzi abonye umwanya wo kuririmba, aba agomba kuhacana umucyo.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Biryogo’, ‘Dede’, avuga ko nyuma yo gukora kiriya gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yabonye ubutumire ahantu henshi, kandi yiyemeza gukora umuziki wubakiye ku mudiho wa Afrobeat. Iki gitaramo cyiswe "New Years Eve" kizabera kuri Paradigm Bar&Lounge.
Ni umwe mu bahanzi bagarutsweho cyane mu itangazamakuru, ahanini binyuze mu bihangano bye n’ibindi bikorwa yagiye ategura byatumaga abantu bamuhozaho ijisho. Azwiho gukora amashusho y’indirimbo zihenze, ku buryo atekereza ko abantu bagakwiriye kubimwubahira.
Yakoranye by’igihe kirekire na Muyoboke Alex wabaye umujyanama we, ariko muri iki gihe akorana n’umubyeyi we umufasha gutegura no gushyira mu bikorwa imwe mu mushinga y’indirimbo yiyemeje irimo n’iyo akorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Imyambarire ye, uko yigaragaza mu ifatwa ry’amashusho, imikoreresheje y’imbuga nkoranyambaga, ibihangano bye n’ibindi ni bimwe mu byo ashaka kumurikira abakunzi be bo mu Rwanda, ubwo azaba yizihiza imyaka 10 ari mu muziki.
Davis
D [Shine Boy] yamaze kugera muri Uganda, aho agiye gutaramira nyuma y’imyaka
ibiri yari ishize
Davis D ategerejwe mu gitaramo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2024, i Kampala muri Uganda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JEJE’ YA DAVIS D NA PLATINI P
TANGA IGITECYEREZO